Nyuma y’imyaka 22 ashakishwa, Kayishema wari waraburiwe irengero akaza gutabwa muri yombi muri iki cyumweru turimo ,afungiwe muri Gereza ya Pollsmoor mu Mujyi wa Cape Town aho ategerereje icyemezo gishobora gutuma yoherezwa mu Rwanda.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Gicurasi 2023, nibwo Kayishema yatawe muri yombi, afatiwe mu mujyi wa Paarl, mu gikorwa gihuriweho n’abayobozi ba Afurika y’Epfo n’itsinda rishinzwe guhiga bukware abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, bihisha ubutabera.
Ni itsinda riyobowe Serge Brammertz Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, IRMCT, .
Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania rwamushyiriyeho impapuro zo kumuta muri yombi mu 2001.
Yashinjwe ibyaha bya Jenoside birimo kuba umufatanyacyaha w’abakoze Jenoside, ubwumvikane bugamije gukora Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe muri Komine Kivumu, hagati y’itariki ya 6 n’iya 20 Mata 1994.
Tariki ya 15 Mata 1994, Kayishema yategetse kandi acura umugambi wo gusenya Kiliziya ya Nyange, yarimo Abatutsi barenga 2000 babuze uko basohokamo bagapfiramo.
Fulgence Kayishema, afatatwa nk’Umwe mu bacurabwenge ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagaragaje umuhate wo kuyitegura no kuyishyira mu bikorwa.
Yagerageje kwihisha imyaka igera kuri 22 yose akwepa Ubutabera, gusa birangira atawe muri yombi ku gicamunsi cyo kuwa 24 Gicurasi 2023
Serge Brammertz avuga ko bagerageje uburyo bwo guta muri yombi inshuro nyinshi Fulgence Kayishema ntibikunde, kubera ko hatabagaho ubufatanye n’ubuyobozi bw’igihugu yabaga abarizwagamo, ariko ubu arashimira ubuyobozi bwa Afurika Y’Epfo, ubufatanye yagaragaje bwo kumuta muri yombi agashyikirzwa ubutabera, akaryozwa ibyo yakoze.
Serge Brammertz yakomeje avuga ko avuga ko Jenoside ari icyaha gikomeye, Umuryango mpuzamahanga wiyemeje ko abayikoze bazakurikiranwa kandi bagahanwa.
fatwa no gutangira kuburanishwa kwa Kayishema Fulgence rigaragaza ko abayikoze bazakomeza gukurikiranwa bakabihanirwa, hatitawe ku gihe n’imyaka bizamara.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com