Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi Papa Francis yavuze ko nta gahunda afite yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ko ahubwo ateganya kuguma muri izi nshingano mu minsi asigaje kubaho yose.
Ni ibyanditswe mu gitabo we yasohoye yise “Ubuzima: Inkuru yanjye mu Mateka” ugerageje kugishyira mu kinyarwanda.
Uyu mukambwe w’imyaka 87 yavuze ko atazahagarika akazi ke nubwo hahwihwiswa ko ashobora kwegura kubera ibibazo by’ubuzima.
Agira ati: “Ntekereza ko ubutumwa bwa papa ari ad vitam, ubw’ubuzima bwose. Bityo rero simbona impamvu yo kubureka.”
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Francis yasubitse inama zitandukanye no kwakira abantu yari afite kubera amagara. Yafashwe n’ibicurane kenshi, agowe no kugenda kandi kenshi asigaye aboneka mu igare ry’ab’intege nke.
Ibyo bibazo byose byiyongera ku myaka ye, byazamuye ibibazo ku hazaza ha Kiliziya Gatolika.
Nubwo yahakanye ko yaba atekereza kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, mu gitabo cye Francis yavuze ko biramutse bibaye ngombwa ko yegura kubera “ibibazo bikomeye by’ubuzima, ko yajya muri Basilika ya Santa kujya atanga penetensiya no guha ukaristiya abarwayi”.
Gusa, amakuru ava mu bamenyereye imitekerereze ya Francis, ni uko arimo kurwanya ko haba igihe aba-papa babiri bombi baba bari mu buzima – ikintu cyabayeho ubwo uwo yasimbuye Benedict XVI yafataga ingingo idasanzwe na gato yo kwegura mu 2013.
Kugira Francis nka papa mu gihe Benedict XVI yari akiraho byateye ubwumvikane buke muri Kiliziya, by’umwihariko hagati y’abatsimbarara ku bya cyera n’abafunguye ku bitekerezo bishya.
Muri iki gitabo cya Francis, agaruka ku bibazo bikomeye byibasiriye isi, nk’abimukira, intambara ziriho ku isi, n’Ubumwe bw’Uburayi.
Francis avuga no ku buzima bwe bwite. Mu gice kimwe, avuga ku mukobwa mwiza cyane bakundanye mu buto bwe, ndetse ko rwabaye urw’igihe gito yagize ubwo yari yaratangiye kwigira ubupadiri.
Arandika ati: “[Uwo mukobwa] yari mu ntekerezo zanjye icyumweru cyose bityo gusenga bikankomerera. Ku bw’amahirwe byarahise, nuko negurira umubiri na roho umuhamagaro wanjye.”
Mu kindi gice, Francis – umufana ukomeye w’umupira w’amaguru – avuga uburyo yahuye n’icyamamare cy’iwabo muri Argentine Diego Maradona bakaganira ku gitego cyamamaye yatsindishije akaboko, bahimbye “Akaboko k’Imana”.
Christopher White inzobere ku bibera Vatican yabwiye BBC ati: “Vatican iteka ni ahantu hava amakuru ashishikaza abagatolika n’abatari bo, igihe cyose hari igitambaro gifungutse.”
Christopher avuga ko nubwo Francis kenshi avuga ku isi no kuri Kiliziya, “ni gacye cyane tumwumva avuga ku buzima bwe bwite”.
Ati: “Francis amenyereye abantu b’amoko yose basubiramo cyangwa bamuvugira cyangwa bavuga uwo ari we n’uwo atari we – rero aya ni amahirwe yo kwiyandikira ubwe umurage we.”
Papa Francis muri iki gihe aboneka kenshi mu ntebe y’ab’intege nke.
Mu myaka 11 ari ku ntebe nka papa, Francis yakiriye neza ibitekerezo bishya byamushyize mu bibazo n’abatsimbarara ku bya kera bo muri Kiliziya.
Umwaka ushize, yemereye abapadiri guha umugisha ‘couples’ zibana zihuje igitsina, intambwe ikomeye ku bantu b’amahitamo njyabitsina atandukanye (LGBTQ) bo muri Kiliziya Gatolika y’i Roma.
Yemeye kandi ko n’abihinduje igitsina bashobora kubatizwa na Kiliziya mu gihe cyose bidateje sakwe sakwe cyangwa “urujijo”.
Mu Ugushyingo Papa Francis yakuyeho umukalidinali utsimbarara ku bya kera wo muri Amerika Raymond Burke, wanengaga imikorere ye, amwirukana mu nzu yabagamo i Vatican anamuhagarikira umushahara.
Umunyamakuru i Vatican w’ikinyamakuru La Repubblica cyo mu Butaliyani, Lacopo Scaramuzzi, avuga ko iki gitabo cya Papa ari amahirwe yo “kureba inyuma mu buzima bwe bwose, mu gihe gisa n’aho ari icya nyuma cy’ubupapa bwe”.
Papa Francis yatowe muri Werurwe 2013 ari uwa 266. Igitabo cye cyatangajwe mu rwego rw’isabukuru y’imyaka 11 amaze abaye Papa nk’uko bbc ibitangaza.
Florentine Icyitegetse
Rwandatribune.com