Mu karere ka Kamonyi, mu murenge wa Ruyenzi muri Santire ya Gihara niho ishyaka DGPR rirangajwe imbere na Dr Frank Habineza ryakomereje ibikorwa byaryo byo kwiyamamaza ku munsi waryo wa Kabiri.
Umukandi w’Ishyaka rya DGPR Dr. Frank HABINEZA aramutse atowe dore ibyo afitiye abaturage byumwihariko abo mu murenge wa Kamonyi:
Dr. Habineza uyoboye Ishyaka DGPR yasezeraniye abaturage bo muri ako karere ko bazashyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, dore ko aka karere kibitseho ibirombe byinshi, ikindi ngo nuko bazakuraho gufungwa by’agateganyo uwafunzwe nyuma akaza kugira umwere azajya ahabwa indishyi.
Si ibyo gusa dore ko ijambo “ubukode” ridakenewe ku cyangombwa cy’ubutaka, aho Dr Frank Habineza yavuze ko ubutaka ari ubw’umuturage atari ubwa Leta bityo ko ntamuturage wakagombye gukodesha gakondo y’ababyeyi be.
Umwe mu baturage bari bitabiriye ibi bikorwa byo kwiyamamaza yatangarije Rwandatribune.com ko bishimiye cyane gahunda y’ibyo Green Party ibateganyiriza ati” ni byiza kuko imyaka 99 ntabwo ihagije ku bukode bw’ubutaka umuntu yiguriye cyangwa yahawe n’ababyeyi be”.
Ubushomeri nka kimwe mu bibazo bihangayikishije abanyarwanda, Ishyaka rya Green Party ryasezeranyije abaturage b’aka karere ka Kamonyi kwirukana ubushomeri burundu.
Ese niki gishobora gutanga icyizere ku baturage?
Intero y’Ishyaka Green Party iragira iti”Urumuri igisubizo n’icyizere cy’abanyarwanda”.
Muri 2018 Ishyaka Green Party ryasezeraniye abanyarwanda gutanga indege zigeza amaraso ku mavuriro hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo gutanga ubutabazi bwihuse ibyo byarakozwe kuko binyuze mu mikoranire habonetse drone zikwirakwiza amaraso.
Uretse nibyo abaturage ba Kamonyi basezeraniwe umuhanda n’ishyaka rya Green Party barawubonye ndetse n’ibindi byinshi bitandukanye.
Dr. Ambassador Frank Habineza yasoje ashimira abaturage abizeza ibyiza byinshi nibaramuka bamutoye ku kirango kiriho inyoni ya kagoma.
Abanyarwanda bazatora Perezida n’abadepite mu nteko ishinga amategeko tariki ya 15 Nyakanga 2024 aho aba baturage bahamagariwe gutora uyu mu kandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika kugirango atange amaraso mashya ku gihugu kugirango gikomeze umuvuduko w’iterambere.
Icyitegetse Florentine
Rwandatribune.com