Birasanzwe ko umuntu ava mu gihugu cye, akerekeza mukindi cyangwa ku wundi mugabane kubera imirimo ndengamipaka, gushaka imibereho n’iterambere. Umunyarwanda ati: “Akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze”.
Undi munyarwanda ati: “Intabaza irira ku muziro”. Iyo userutse werekeza ishyanga cyane aho utamenyereye wifashisha abahazi bakakuyobora.
Ubwo yavaga iwabo mu gihugu cya Cameroun mu kwezi kwa 1 taliki ya 23, umukinnyi Ferdinand NOUPAMO DJIMGOU yabwiwe na Jean Didier TOUYA ko akora akazi ko gufasha abakinnyi kubona amakipe mu gihugu cya Uganda.
Uyu mukinnyi avuga ko mu gihe cy’amezi 7 amaze avuye iwabo muri Cameroun yakorewe ubwambuzi bushukana n’undi munya-Cameroun Jean Didier TOUYA usanzwe azi kandi akorera muri aka gace k’afurika y’uburasirazuba ubu akaba akinira ikipe ya Musanze FC igihe yamujyanye muri Uganda gukora igeragezwa mu ikipe ya Villa Sport club, nyuma akerekeza i Burundi, mu Rwanda no muri congo.
Mu ibaruwa yandikiye ubuyobozi bw’ikipe ya Musanze, Ferdinand Djimgou yasabye ubuyozi bwa Musanze FC kumufasha kubona amafaranga amasubiza iwabo kuko mu gihe cy’amezi 7 amaze avuye iwabo ntacyo yagezeho bitewe n’icyo yise ubushukanyi (Escroquerie) yakorewe n’umukozi wayo.
Ferdinand Djimgou avuga ko yagiye yakwa amafaranga na Didier Touya amubwira ko agiye kumufasha gukemura ikibazo akabona akazi mu bindi bihugu bazengurutsemo.
Mu gihe yari ntabushobozi, uyu mugabo avuga ko yagiye afashwa n’abagiraneza mu nzira yerekeza mu bihugu twavuze, avuga ko hari n’aho byabaga ngombwa akarara kumabaraza muri gare ya Nyabugogo (inshuro 3), ku baturanyi b’aho yari acumbitse ubwo uwitwa manager we yabaga yigendeye muri congo cyangwa Burundi.
Avuga kandi ko afite ibibazo by’inzandiko z’inizra (VISA+PASSPORT) bye byarangije igihe akaba adafite ubushobozi bwo kubikemura. Ferdinand yifuza gusubira iwabo gukemura ibibazo by’ abana be bakeneye kujya ku ishuli mu ntangiriro z’ukwezi kwa 9 akaba ari ntawundi wabitaho kuko nyina wari warabasigaranye yitabye Imana ubwo Ferdinand yari inaha mu Rwanda.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Musanze FC buvuga ko ikibazo bwakimenye bakagishyikiriza urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB ngo bugikurikirane.
RIB yasabye ubuyobozi bwa Musanze FC gushaka kopi ya license na kopy y’uruhushya rw’inzira kugira ngo ikibazo cye gikurkiranwe.
Uyu Ferdinand NOUPAMO DJIMGOU yagiye ajyanwa mu makipe atandukanye nka Etincelle na Musanze FC zo mu Rwanda bizwi ko bidashoboka kubonamo umwanya kubera umubare w’abanyamahanga, Aigle Noire yo mu Burundi, Villa Sport club yo mu bugande ndetse na MUNGANO FC yo muri Congo atatinzemo kubera kubura icyangombwa cy’akazi (Work Permit).
HAKORIMANA Christian