Habimana Hussein we na bagenzi be bakinana bagera kuri 13 nibo bivugwa ko bamaze kwandura Covid-19 muri Rayon Sports nyuma y’ibipimo byafashwe mbere y’umukino banganyije na Rutsiro FC muri shampiyona na nyuma y’aho.
Uyu mukinnyi yabwiye Flash FM uko yanduye iki cyorezo nuko we na bagenzi be bari kumwe mu kato I Nyamata.
Ati“Ntabwo ari ibintu bidasanzwe cyane. Nagize impinduka ariko nkayoberwa uko bimeza, gusa ntabwo nagize impinduka zigiye zikomeye, narwaye ibicurane, ndwara n’umutwe ariko byabaye nk’iminsi 2 kugera kuri 3. Guhumeka uba uhumeka neza ariko iyo watangiye kurwara ibicurane, wumva utangiye kurwara ibintu bijya kumera nka Malaria cyangwa ukumva wacitse intege mu kanya gato kandi wari umeze neza. Ni uko bitangira.”
Habimana yavuze ko mu kato bameze neza ndetse abaganga barimo kubakurikirana neza,banabijeje gukira vuba.
Ati“Abaganga batwitaho cyane umunsi ku munsi, badukorera buri kimwe, bakatubwira ngo ntitugire stress ngo twumve ko byacitse kuko uko uhangayika niko uremba, nk’ubu twamaze kugarura imbaraga tumeze neza nta kibazo.”
Mu kiganiro kirambuye yagiranye na RBA,Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa,yavuze ko icyatumye shampiyona y’igihugu isubikwa ari uko amakipe n’abayobozi bayo batubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19 byanatumye bamwe mu bakinnyi n’abatoza bandura.
Minisitiri Munyangaju yanze gutangaza amakipe yatanze ibyangombwa bihimbano ko yipimishije abeshya kuko ngo bikiri mu iperereza gusa yemeje ko AS Muhanga itipimishije mbere yo guhura na Etincelles FC,ikipe ya Bugesera FC nayo yagiye guhura na Espoir FC I Rusizi itipimishije.
Yakomeje ati “Ibyabereye I Rubavu murabizi aho abakinnyi ba Rayon Sports 4 bari banduye ariko bikagaragara bamaze kujya mu mukino kandi itegeko rivuga ko batari bemerewe kujya mu mukino batarabona ibisubizo.Aho ibisubizo byabonekeye abakinnyi 2 bari banduye bari mu kibuga abandi 2 bari ku ntebe y’abasimbura.Hasabwe ko abakinnyi basohoka cyangwa umukino ugahagarara ariko ntibyakozwe.Ibyo ni ibigaragaza icyuho gihari ko abantu batumvise neza ko bagomba kurinda ubuzima bw’abandi kandi gahunda ya Leta ari ukurinda ubuzima bw’Abanyarwanda bose.Ntabwo twifuza ko siporo yaba icyuho cyo gukwirakwiza Covid-19.”
Minisitiri Munyangaju yemeje ko FERWAFA yagize uburangare bukomeye muri iki kibazo ndetse nayo yabyemeye ariyo mpamvu kugira ngo shampiyona isubukurwe igomba kuzagaragaza uko izahangana n’iki kibazo bya nyabyo.
Minisitiri Munyangaju yavuze ko amakipe nka APR FC,Marines FC,AS Kigali,Rayon Sports,Amagaju FC,Rutsiro FC n’izindi nyinshi zagaragayemo ubwandu bwa Covid-19 gusa yemeza ko kuba hari ubwandu mu makipe ataricyo kibazo ahubwo ikibazo ari ukutubahiriza amabwiriza bigashyira mu kaga abanyarwanda.