Padiri Nahimana Thomas usanzwe wiyita Perezida wa Guverinoma iba mu buhungiro benshi bakunze kwita Guverinoma ya baringa, kubera ko itemewe n’amategeko ndetse itatowe n’Abanyarwanda, akomeje kugaragaza inyota yo kwicara mu ntebe y’icyubahiro yo mu Rugwiro .
Ni nyuma yaho amaze iminsi atangaza mu binyamakuru bitandukanye bishamikiye ku mitwe irwanya Leta y’uRwanda harimo n’ikinyamakuru cye bwite yise “Isi n’ijuru” ko ukobizagenda kose agomba kuzicara ku ntebe y’ubutegetsi akaba umukuru w’igihugu cy’uRwanda.
Izi nizo nzozi za padiri Nahimana Thomas si iza none doreko no mu matora y’umukuru w’igihugu aheruka mu mwaka wa 2017, yagerageje kuza kwiyamamaza ariko ahagarikirwa i Nairobi muri Kenya, kubera ko urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri icyo gihugu rwasanze we n’inshoreke ye Nadine Kansime batujuje ibyangombwa bibemerera kuza mu Rwanda.
Nyuma yo kumva ayo magambo ya Padiri Nahimana Thomas benshi mu bantu baba mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bamuhaye inkwenene bavugako ibyifuzo bya padiri bizashirira mu nzozi gusa. Abandi bati” ese ari muwuhe mukino ?
Umunyamakuru Tharicise Semana nawe ubarizwa mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda mu Nyandiko ye aheruka gucisha mu Kinyamakuru cye yise “ Umunyamakuru” avuga ku bya Padiri Nahimana Thomas yagize ati:
“Ishyaka Ishema rya Padiri Thomas Nahimana ryaba ririmo gukina iyihe politiki koko??? Mu mwaka wa 2016 ryari ryarahiye rya sizoye ko byanze bikunze rizitabira amatora ya perezida wa Repuburika yo mu 2017, Padiri Nahimana ariwe uriserukiye. Aherekejwe na Madame Kansinge ukunze kuvugwaho kuba inshoreke ye bagarukiye ku Kibuga cy’Indege i Nayirobi bidaciye kabiri bashinga guverinoma yabo bayita ko ari Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro. Padiri Nahimana ayibera Perezida naho Nadine Claire Kansinge aba umwe mu baminisitiri bayigize. Ubu noneho bararota amatora y’uw’ 2024, Nadine Claire Kasinge akaba ariwe uzariserukira.
Ese icyatumye batemererwa kwinjira mu Rwanda mu mwaka wa 2017 cyaba cyarabavanweho cyangwa ni inzozi bibereyemo?
Abandi nabo bakomeje kwibaza impamvu Padiri Nahimana Thomas amaze iminsi ahoza mu kanwa ke ko ariwe ugomba kuyobora u Rwanda ,mu gihe ishyaka rye Ishema ryamaze guhitamo Madame Nadine Claire Kansinge ko ariwe uzarihagararira mu matora ateganyijwe mu Rwanda mu 2024, ariko kugeza ubu yaba Madame Kansime n’ishyaka ryabo bakaba bataremererwa gukorera politike yabo mu Rwanda kuko hari ibyo bataruzuza nk’uko biteganywa n’amategeko.
Bamwe ntibabyakiriye neza bavuga ko inyota y’ubutegetsi ariyo iri gutuma Padiri Nahimana Thomas ashaka gukorera coup d’etat Madame Nadine Kansime maze akaba ariwe wongera kugerageza gukina ikinamico nk’iyo yakinnye mu mwaka wa 2017 akongera kugerageza kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe mu mwaka wa 2024. Ngo kugeza ubu Padiri Nahima ntiyigeze yishimira itorwa rya Madame Kansinge nk’umukandida uzahagararira Ishyaka Ishema mu muri ayo matora yo mu 2024, ngo kuko atifuje ko hari undi muntu wo mu ishyaka rye Ishema wamujya hejuru ndetse kugeza ubu akaba yaranze kugira acyo avuga kw’itorwa rya Madame Kansinge ngo kuko atariwe wabigenwe.
Ibi ngo birigutuma mu ishyaka Ishema hatangira kuzamo umwiryane aho bivugwa ko hamaze kuzamo ibice bibiri kubera umwuka mubi uri guterwa no kurwanira intebe yo kwiyamamariza umwanya wo kwicara mu Rugwiro , bamwe bakaba bumva Padiriri Nahima yaba ariwe wongera kongera kugerageza amahirwe akaba umukandida uzahagararira ishyaka ryabo mu matora yo mu 2024 mu gihe abandi bashigikiye ko n’abandi bagerageza amahirwe yabo kuko padiri Nahimana atariwe kamara.
Abasesenguzi mu bya politiki barimo Nsengiyumva Sylvestre nawe ubarizwa mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda ntibabuze kuvuga ko Politiki ya Padiri Nahima ari politiki “ Mediocre” iciriritse ndetse y’amagambo gusa ariko ntigire ibikorwa.
Padiri Nahimana kandi akomeza kunengwa ko nta bushobozi bwo kuyobora igihugu afite bashingiye ku mirongo migari igize politiki ye n’ishyaka rye Ishema ishingiye ku macakubiri ashingiye ku ngengabitekerezo ya Giparimehutu , guhakana no Gupfobya Jenoside ya Korewe abatutsi mu 1994.
Mu minsi yashize aheruka gupfunyikira abantu bo muri opozisiyo ikorera hanze ko abizi neza ko perezida Kagame yitabye Imana ndetse ko ari mu myiteguro yo kuza ku musimbura, ariko nyuma aza gukorwa n’isoni nyuma y’uko byagaragaye ko cyari ikinyoma yihimbiye bishimangira politki ye ishingiye ku kinyoma n’urwango ndetse aza kunengwa na benshi bavuga ko yahisemo gukora politiki ishingiye ku binyoma no gusebya uRwanda.
Hategekimana Claude