Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko rwakuraho, icyemezo cy’uko Dr. Kayumba yaba umwere, mu gihe umukobwa wari wazanywe kumushinja ko yamusambanije ku ngufu, ubwo yamukoreraga, yageze m’urubanza agatangira kwivuguruza ku byo yari yavuze mbere yemeza ko ntabyabaye.
Hagati aho Dr. Kayumba we avuga ko urubanza rwe ari urwa Politiki azira kuba yari agiye gushinga ishyaka.
Dr. Kayumba yavuze ko yashakaga gushinga ishyaka, yabitangaje nyuma yuko asohotse muri gereza yari amazemo imyaka ibiri kubera guteza akavuyo ku kibuga cy’indege cya Kanombe yasinze.
Abakurikiranira hafi politike y’u Rwanda bemeza ko uyu wiyita umunyapolitike, yahoze ari mwarimu muri kaminuza, cyakora akaba yarashatse gushinga iri shyaka agamije kujya mu murongo wo kurwanya ubutegetsi buriho, ngo kuko yaritangaje nyuma yo kuva muri gereza no kwandikira perezida w’u Rwanda, amwereka ibyo yita ko bitagenda neza mu gihugu.
Mucunguzi obed.