Charlene Ruto umukobwa wa Perezida William Ruto ukomeje kugenda agaragaza udushya twishi , noneho yatangaje ko ariwe ukuriye ibiro by’umukobwa wa Perezida cyangwa se Office of the First Daughter’ mu ndimi z’amahanga.
Uyu mukobwa ukomeje kwitwara nka Ivanka Trump umukobwa wa Donald Trump igihe yari ku butegetsi akomeje kuvugisha benshi, by’umwihariko abakurikiranira hafi iby’imbuga nkorana mbaga ze, cyane cyane Twitter. Ni ibintu bikomeje kutavugwa ho rumwe n’abanya Kenya Bose.
Mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, kuwa kabiri Charlene yagaragaye yerekana abajyanye kandi bakorana nawe i Arusha muri Tanzania mu nama ya 2022 YouLead Summit.
Yumvikana avuga ati: “…uyu ni Jermaine Momanyi, ni ukuriye ubucuruzi n’ishoramari mubiro by’umukobwa w’umukuru w’igihugu.…’
Abari bamukurikiye bamwe bakoma amashyi abandi bagaseka, maze we ahita abacyaha ati: “…Simbona igisekeje muri ibyo…”.
Charlene ntiyatangaje ibirambuye kuri ibyo biro bye bitamenyerewe, kandi ntakindi aratangaza kuri ibyo nyuma y’ibyo yavugiye i Arusha.
Kuba Itegeko-Nshinga rya Kenya ridateganya uwo mwanya uhabwa umukobwa w’umukuru w’igihugu byatumye benshi mu banyakenya ku mbuga nkoranyambaga batungurwa abandi babinenga.
Uwitwa Mboke Mwangi ati: “Ibi birasa n’igihe Trump yari ku butegetsi. Buri wese mu muryango we yari mu butegetsi.”
Nathan Douglas Ngumi ati: “Ibiro by’umukobwa wa perezida? Nabeho uko abishaka, ariko nareke kwishimisha mu misoro ya rubanda. Niba nishyura ibijya muri ibi biro n’iyo kipe ibi ntibikurikije amategeko kandi mfite ikibazo.”
Naho uwitwa Nyongesa Wafula ati: “Mbega akazi keza ku mukobwa wa perezida wa gatanu! Komereza aho Charlene.”
Kuva se yajya ku butegetsi mu kwezi kwa Nzeri, Charlene yagaragaye ahura n’abategetsi batandukanye mu gihugu ndetse ajya mu nama mpuzamahanga.
Avuga ko ari ‘impirimbanyi ku ihindagurika ry’ikirere’ akaba n’ijwi ry’urubyiruko. Kuri Twitter, abanyakenya bamwe bamugereranya na Ivanka Trump mu gihe se Donald yari ku butegetsi muri Amerika.
Nyamara n’ubwo bimeze gutyo ntakindi kintu kimugira uw’agatangaza kurusha abandi uretse gusa kuba ari umwana wa Perezida, mugihe tuzi abana b’abakuru b’ibihugu b’ibikomerezwa haba mu ngabo, mu bukungu cyangwa se mu bindi nyamara bo nti bakome.
Umuhoza Yves