Perezida Ndayishimiye wa Repubulika y’u Burundi yasubije umukobwa w’umuhanzi witwa Tetero Laurette umaze igihe amusabye yambi no kuzamusura iwabo mu rugo akamutekera.
Muri Gashyantare 2021, uyu mukobwa bigaragara ko akiri muto, mu kiganiro yagiranye na Jimbere Magazine, yabajijwe icyo yasaba Perezida Ndayishimiye mu gihe baba bahuye, asubiza ati: “Yambi” akubita agatwenge yishimye cyane.
Tetero yongereyeho ati: “Hanyuma namusaba kuza gufungura imuhira, tukamutegurira ibyo kurya, hanyuma agafungura ndimo ndamureba, hanyuma nkavuga nti ‘wow! Ni Umukuru w’Igihugu iwacu”.
“Ndamukunda cyane, nkunda ukuntu yita ku rubyiruko, ndumva nkunzwe na we n’ubwo tutaziranye. Nizere ko azareba iyi videwo abone ko mukunda cyane”.
Kuri uyu wa 31 Kanama 2021 ubwo Perezida Ndayishimiye yagiranaga ikiganiro n’urubyiruko rwikorera i Bujumbura, Tetero Laurette yahawe ijambo, asaba uyu Mukuru w’Igihugu kujya yumva indirimbo ze kuko ngo aririmba neza.
Yagize ati: “Nyakubahwa Mukuru w’Igihugu, ndirimba neza, muzahore munyumva.”
Yakomeje amwibutsa ko muri Gashyantare yamusabye yambi.
Ati: “Nabasabye yambi, rero koronavirusi nigenda, muzabyibuke”.
Perezida Ndayishimiye mu gusubiza uyu mukobwa, yabanje kumubwira ko atari azi ko ubwo yamusabaga yambi yari akomeje, amusezeranya ko bazahura nk’uko abyifuza.
Ati: “Burya bwa butumwa wanyoherereje harya wari sérieuse? Laurette, umubonano wawubonye, protocole bazagufasha uze tuganire”.