Umukobwa wa nyakwigendera Maj Gen Fred Gisa Rwigema ari mu bayobozi bashyizwe mu myanya n’Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gicurasi 2022.
Teta Gisa Rwigema, umukobwa wa Maj Gen Fred Gisa Rwigema, yagizwe umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe agashami gashinzwe umuryango wa Afurika Yunze ubumwe.
Uyu mukobwa wa w’Intwari Fred Gisa Rwigema asanzwe akora muri iyi Minisiteri ndetse akaba yakoraga n’ubundi mu ishami rishinzwe Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Ubwo Teta Gisa Rwigema yakoraga ubukwe na Marvin Manzi mu kwezi k’Ugushyingo umwaka ushize wa 2021, Perezida Paul Kagame yarabutashye anavugiramo ijambo ryagarutse ku mibanire y’imiryango yabo.
Perezida Kagame utarakunze kuvuga ku mibanire y’umuryango we n’uwa Fred Gisa Rwigema bombi bagize uruhare rukomeye mu gitangiza urugamba rwo kubohora Igihugu, icyo gihe yavuze ko uyu mukobwa nubundi ari nk’umwana w’umuryango we.
Icyo gihe yagize ati “Teta ni nk’umwana wacu nk’uko dufite abandi, akaba umwana wacu kubera ko ari umwana wa Gisa na Jeannette ndetse akaba ari umwuzukuru wa Kimonyo n’umubyeyi wundi uri hano. Dufitanye amateka maremare cyane n’iyo miryango mvuze.”
Perezida Kagame kandi yizeje uyu muryango mushya kuzakomeza kuwushyigikira nk’umuryango wungutswe n’iyi miryango, gusa aboneraho gusaba ko musaza wa Teta witwa Eric Gisa Rwigema gutahuka akaza kuba mu Gihugu umubyeyi we yarwaniye.
RWANDATRIBUNE.COM