Umukuru w’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu ijambo yacishije kuri Televiziyo y’icyo gihugu muri iri joro ryo kuri uyu wa kane, Tshisekedi yavuze ko yahisemo gushyiraho “uburyo bw’inzibacyuho bwo mu byiciro bugamije gusubizaho ubutegetsi bwa gisivile, mu duce twamaze kugarurwamo umutekano n’ingabo za Congo (FARDC).
Muri iryo jambo Perezida Félix Tshisekedi yatangaje ko yafashe icyemezo cyo koroshya “gahoro gahoro kandi mu byiciro” ubutegetsi bwa gisirikare mu ntara ebyiri zo mu burasirazuba bw’icyo gihugu.
Yagize ati: “Nyuma yo kubiganiraho n’abakuriye inzego za leta no kumva abagize inama nkuru ya gisirikare, nafashe icyemezo gihamye cyo kwerekeza abaturage b’intara za Ituri na Kivu y’amajyaruguru ku iyoroshya gahoro gahoro kandi mu byiciro ry’ingamba zigira icyo zibuza ubutegetsi bwa gisirikare.”
Ibyo byumvikanisha ikurwaho ry’ibibujijwe ku bwisanzure ku baturage bose buteganywa n’itegeko Nshinga.
Tshisekedi yasezeranyije ko hazakomeza kotswa igitutu cyinshi gishoboka “ku banzi b’amahoro
Intara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri ziyobowe n’igisirikare kuva ku itariki ya 6 Gicurasi mu 2021, hagamijwe kurandura imitwe yitwaje intwaro.
Ubwo butegetsi bwa gisirikare bwagiyeho nyuma y’ibihe bidasanzwe by’ibikorwa bya gisirikare byari byatangajwe na leta muri izo ntara muri Mata uwo mwaka.
Ariko mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka, benshi mu bitabiriye inama nyunguranabitekerezo y’abategetsi yigaga kuri ubwo butegetsi bwa gisirikare, buzwi nka état de siège, bari basabye ko buvanwaho kuko nta musaruro ugaragara bwatanze.
Abadepite bo mu ntara no ku rwego rw’igihugu na ba guverineri ba gisirikare b’izo ntara ebyiri, ni bamwe mu bategetsi bari bitabiriye iyo nama yabereye i Kinshasa mu nteko ishingamategeko y’icyo gihugu.
Icyo gihe, Depite Nyiramugeyo Musabimana Béatrice, wo mu ntara ya Kivu ya Ruguru, watorewe muri teritwari ya Masisi, yabwiye BBC Gahuzamiryango ko kuri we ubu butegetsi bwa gisirikare nta cyo bwagezeho.
Yagize ati “Ni ukuri uvuze ko nyir’urugo [yapfuye] ntabwo aba ari we umwishe, naho ubundi iyi état de siège nta cyo yatugejejeho.
“Umuturage ntabwo acyeneye état de siège. Yarayisabye, yarayirambiwe. Nibasubize ubutegetsi mu maboko y’abasivile n’umusirikare bamusubize akazi ke ko kurwana intambara”.
Mu 2019 Tshisekedi yavuze ko hatangiye “ibitero bigari” bya gisirikare bigamije kurandura imitwe y’inyeshyamba mu burasirazuba bw’igihugu, bivugwa ko igera ku 100.
Tshisekedi atangaje ibi bijyanye na état de siège, mu gihe kuva mu minsi ya vuba aha ishize imirwano yongeye kubura mu burasirazuba bw’igihugu mu ntara ya Kivu ya Ruguru.
Uwineza Adeline