Perezida w’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, atagerejwe mu gihugu cya Uganda kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2023, aho azaba aje kuganira na Mugenzi we Perezida Kaguta Museveni.
Biteganyijwe ko nyuma y’ibiganiro azagirana na Mugenzi we Yoweli Kaguta Museveni, azahita yerekeza i Nairobi, mu murwa Mukuru w’igihugu cya Kenya. Bikavugwa ko kandi muri Kenya naho azabasha kuganira na Mugenzi we Perezida William Ruto.
Umukuru w’igihugu cya DRC, akoze izi ngendo mu bihugu by’abaturanyi mu gihe igihugu cye cyegereje kujya mu Matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe kuba muri uku kwezi k’Ukuboza 2023.
Ikindi ngo ni uko igihugu abereye umuyobozi kirimo intambara ziremereye zatangiye akimara kujya k’ubuyobozi. Bityo ngo akaba ashaka ubufasha bwihuse kuri ibi bihugu by’abaturanyi.
Mu mwaka wa 2021, Perezida Tshisekedi yagiye muri Uganda kuba umuhuza wa Pererezida wa Uganda Yoweli Museni na Paul Kagame Perezida w’u Rwanda.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com