Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yitabiriye inama Mpuzamahanga ya Karindwi muri Arabie Saoudite, izamara iminsi itatu yiga ku ishoramari ryitwa Future Investment Initiative (FII7).
Ibi byatangajwe n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Village Urugwiro, byavuze ko Perezida Kagame yageze i Riyadh kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Ukwakira 2023, aho yakiriwe na Mohammed bin Abdulrahman bin Abdulaziz, Umuyobozi wungirije w’umujyi wa Riyadh.
Iyi nama yatangiye kuri uyu wa 24 ikazageza ku ya 26 Ukwakira 2023, igamije gufasha abashoramari kugira ibyo bahindura mu mikorere y’ibigo byabo, bijyanye n’uburyo ubukungu bw’Isi buhagaze.
Hari kandi no kubafasha gutegura ingamba nshya bakabasha gusobanukirwa ibibazo bibangamiye Isi kugeza uyu munsi, ndetse n’ahari amahirwe yo gushoramo imari.
Biteganyijwe ko, iyi nama izitabirwa n’abashoramari bakomeye ku Isi, abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi, abavuga rikijyana, abashakashatsi n’abandi batandukanye, bose bagamije kurebera hamwe ahari amasoko mashya yo gushorwamo imari, ndetse n’imbogamizi nshya zibangamiye iterambere ry’ubukungu bw’Isi muri rusange
Uwineza Adeline
Rwanda Tribune.com