Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yaraye ageze Ankara muri Turikiya ku butumire bwa mugenzi we Reccip Erdogan, uherutse kongera gutorerwa kuyobora iki gihugu.
Erdogan aherutse kongera gutorerwa kuyobora Turikiya, Perezida Kagame akaba yitabiriye umuhango w’irahira rye.
Ni umuyobozi ukunzwe mu gihugu cye kubera intambwe yagiteje.
Turikiya ni igihugu kibanye neza n’u Rwanda ndetse kihafite Ambasade.
Gifite ibigo bikomeye mu by’ubwubatsi birimo n’ikitwa SUMMA kiri kubaka Stade Amahoro ndetse n’izindi nyubako.
Rwandair kandi ifitanye amasezerano y’imikoranire na Turkish Airways mu bufatanye mu by’ubwikorezi bw’abantu n’ibintu bukoresha ikirere.
Mu minsi ishize iki gihugu cyagize ibyago gipfusha abantu babarirwa mu bihumbi kubera umutingito.
Icyo gihe u Rwanda rwihanganishije Turikiya kandi nayo iherutse kurufata mu mugongo nyuma y’uko rupfushije abantu 135 kubera ibiza.
Ibiza byagwiririye u Rwanda mu ntangiriro za Gicurasi, 2023 ubwo imvura nyinshi yatezaga inkangu n’imyuzure bikica benshi.
Uwineza Adeline