Inama idasanzwe y’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba yateranye kuri uyu wa 06 Ukuboza 2023 igomba kumara iminsi 2 kuko igomba kurangira kuwa 08 Ukuboza, yafatiwemo imyanzuro yemeza ko ingabo zanyuma z’uyu muryango muri DRC zizaba zamaze kuva muri iki gihugu kuwa 07 Mutarama 2024.
Ni inama yateraniye i Arusha muri Tanzania, ihuza abagize uyu muryango, kuri uyu wa 06 Ukuboza ikaba yasoje kuri uyu wa 08 Ukuboza, muri yo bakaba bemeje ko nta yindi manda izi ngabo zishobora guhabwa, ahubwo bemeza ko Abayobozi b’izi ngabo bagomba kuba bavuye muri iki gihugu bitarenze kuwa 07 Mutarama 2024.
Inama ya CDF / S yemeje iki cyemezo cyasabwe na Repubulika ya Demokarasi ya Congo kandi basaba abaminisitiri b’ingabo za EAC ( EACRF) ko bavana abasirikare bose bari mu burasirazuba bwa Congo bo mu muryango wa EAC guhera kuwa 08 Ukuboza 2023.
Ibi babisabye mugihe Kenya yo imaze kuvana yo abasirikare 300, bikaba biteganijwe ko Sudani y’amajyepfo nayo igiye guhita ivanamo 287 bitarenze kuri uyu wa Gatanu.
Izi ngabo kandi byemejwe ko zigomba kuba zamaze kuva muri iki gihugu bitarenze kuwa 07 Mutarama 2024.
Yves Umuhoza
Rwandatribune.com