Kuva kuwa Kane Abarundi batangiye kwemererwa kwambuka umupaka w’ubutaka binjira mu Rwanda nta ruhushya rwa leta basabwe uretse ibyangombwa by’inzira.
Ibi bishimangirwa n’umwe mu bategetsi b’u Burundi wabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko impushya zasabwaga ngo bemererwe kwinjira mu Rwanda zitagisabwa.
Yagize ati:”Yego impushya ntabwo zigisabwa! Abantu bazajya bambuka bisanzuye”. (https://www.collegehippo.com/)
Kuwa kane, bamwe mu bantu bavuye mu Burundi bagiye bagaragaza ku mbuga nkoranyambaga ko bambutse umupaka bakinjira mu Rwanda bisanzuye.
Hashize imyaka ku ruhande rw’u Burundi abaturage bambuka imipaka yinjira mu Rwanda, hejuru y’ibyangombwa by’inzira, babanje gusaba uruhushya rwanditse rutangwa na leta.
Ku ruhande rw’u Rwanda abambuka umupaka basabwaga ibyangombwa by’inzira n’igipimo cya Covid -19.
Ibi byari imbogamizi kuri benshi mu barundi batashoboraga guhabwa uruhushya ngo bambuke bajye mu bikorwa byabo cyangwa gusura ababo.
Kuwa kane, umukozi wo mu biro by’abinjira n’abasohoka ku mupaka w’Akanyaru ku ruhande rw’u Rwanda yabwiye BBC ko uwo munsi Abarundi batangiye kwinjira mu Rwanda nta ruhushya basabwe n’inzego z’umupaka zombi.
Kuva mu mwaka 2015, u Rwanda n’u Burundi batangiye kurebana ayingwe, biturutse ku ihirikwa ry’ubutegetsi bw’uwari Perezida w’u Burundi icyo gihe, Petero Nkurunziza ryapfubye.
Leta y’u Burundi yashinje iy’u Rwanda gufasha abashatse guhirika ubutegetsi mu Burundi mu 2015, ibirego byose leta y’u Rwanda yahakanye.
Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, aherutse kumvikana avuga ko “Nta kintu cyatandukanya Abarundi n’Abanyarwanda”.