Mu birori binogeye ijisho, ubwo hasozwaga irushanwa ryo gusiganwa ku magare rizwi nka Tour du Rwanda ya 2023, byanitabiriwe na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, Umunya-Eritrea Henok Mulueberhan yegukanye iri rushanwa.
Ni irushanwa rimaze icyumweru riba rizenguruka mu bice byose by’Igihugu, kuva mu Mujyi wa Kigali, mu Majyepfo, Iburasirazuba, Iburengerazuba ndetse no mu Majyaruguru.
Kuri iki Cyumweru tariki 26 Gashyantare 2023, hakinwe agace ka nyuma ka Tour du Rwanda ya 2023, kanegukanywe n’uyu Munya-Eritrea Henok Mulueberhan wahise anegukana irushanwa ryose kuko n’ubundi ari we wari uyoboye urutonde rusange.
Uyu Munya-Eritrea yegukanye iri rushanwa na Etape ya nyuma agaragaje uguhangana kudasanzwe kwaranze aka gace ka nyuma kuko abakinnyi nk’icumi bagiye gusiganwa aka gace barushanwa amasegonda macye.
Ibi byatumye aka gace kagaragaramo uguhangana gukomeye kuko abari bari inyuma y’uyu wari wambaye umwambaro w’umuhondo, bashaka gukuramo amasegonda yabarushaga, ariko na we ababera ibamba.
RWANDATRIBUNE.COM