Igihembo cy’umuforomo wahize abandi mu kwitangira abarwayi (Aster Guardians Global Nursing Award) cyegukanywe n’umunyakenyakazi Anna Qabale Duba waciye ibyo gukekwa ku bagore.
Uyu mugore ukomoka muri Kenya yegukanye iki gihembo nk’Umuforomo witanze mu kazi ke kandi agakora ibikorwa bihindura ubuzima bw’abaturage b’igihugu akoreramo.
Uyu mugore w’imyaka 31 yahembwe kubera uruhare yagize mu guhindura ubuzima bw’abatuye mu Majyaruguru ya Kenya mu gace ka Marsabit, aho yubatse ishuri yise ‘Torbi Pioneer Academy’.
Iki gihembo Anna yahawe cyatumye aba muri uyu muhango uzwi nka ‘Aster Guardians Global Nursing Award’ cyatumye Anna Qabale Duba aba Umuforomo wahize abandi ku Isi.
Uyu mugore yahawe igihembo cy’ibihumbi 250$ ahigika abasaga 24,000 bari bahataniye iki gihembo.
Iri shuri ritanga ubumenyi ku bana bo muri aka gace batifashije n’ababyeyi babo. Mu masaha y’igitondo higa abana mu masaha ya nyuma ya saa Sita hakiga ababyeyi.
Ikindi cyatumye uyu mugore ahiga abandi ni umuhate ashyira mu kurandura umuco wo gukeba abakobwa ibizwi nka ‘female genital mutilation (FGM)’,no kwigisha abana b’abakobwa gushaka igihe kigeze.
Mu cyaro cya Torobi, Anna Qabale Duba niwe mukobwa wenyine wabashije kwiga kaminuza, mu gihe mu muryango we w’abana 19 ariwe wenyine wabashije kwiga akarenga amashuri abanza.
Kuri ubu Anna Qabale Duba ufite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters) mu bijyanye n’ibyorezo yatangije umuryango ugamije kwereka abana b’abakobwa ko bakwiye kwitinyuka kuko bashoboye.
Uyu mukobwa w’akaraboneka yakoze ibi murwego rwo kurengera abatuye mugace akomokamo ubusanzwe barangwa ibibazo byinshi biterwa no kutiga.
Yves UMUHOZA
RWANDATRIBUNE.COM