Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Antonio Guterres yahamagariye isi kwa Magana ubwicanyi ndetse nibindi bintu byose byakwangiza ubuzima bwa muntu.
Uyu muyobozi kandi yasabye ko batagomba kwibagirwa uburyo imvugo z’urwango zishobora kubyara mu buryo bworoshye amakimbirane ndetse ashobora no kubyara jenoside nk’uko byabaye mu Rwanda mu 1994.
Ubu butumwa yabutanze mu gihe u Rwanda rwatangiye kwibuka ku nshuro ya 29 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuri uyu wa 07Mata,ni ubutumwa yakomeje agira ati” Tube maso cyane, kandi twitegure kugira icyo dukora kugira ngo aya mahano atazasubira kandi twibuke by’ukuri Abanyarwanda bapfuye bazize uko baremwe, duharanira kwimakaza no guteza imbere uburenganzira bw’ikiremwa muntu.”
Guterres yakomeje avuga ko Imyaka 29 ishize jenoside yakorewe Abatutsi ibaye mu Rwanda,itakagombye kutwibagiza ko imvugo y’urwango ariyo nkomoko y’amahano yagwiriye u Rwanda.
Jenoside yakorewe Abatutsi yakwiye mu gihugu hose tariki ya 7 Mata 1994,hanyuma iza guhagarikwa n’ingabo za RPF/Inkotanyi kuya 04 Nyakanga 1994. Ni yo mpamvu iminsi 100 yo kwibuka iri hagati y’aya matariki.
Mukarutesi Jessica