Kuri uyu wa mbere nibwo uwitwa Hakuzumuremyi Joseph yanditse k’urukuta rwe rwa twitter ko umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubutabera akaba ashinzwe n’itegekonshinga nyakubahwa Evode Uwizeyimana yahohoteye umugore unshinzwe kurinda umutekano muri kampani ya ISCO ubwo yamusunikaga akagwa hasi igihe uyu mugore yamusabaga kunyura mu cyuma cyabugenewe kubinjira mu nyubako izwi nka Grande pension plaza.
.
Nk’uko abari aho babitangaza ngo Minisitiri Evode yinjiye muri uyu muturirwa agiye kubikuza amafaranga ku cyuma [ATM] cya Bank of Kigali maze ntiyaca mu cyuma gisaka nk’uko bisanzwe ku binjira mu nyubako zikomeye zo mu mujyi wa Kigali.
Uyu mukobwa ukora akazi ko gucunga umutekano twaje kumenya ko yitwa Fortune yasabye Ministre Evode kunyura mu gisaka (scanner) nk’abandi undi ahita amuhirika yitura hasi ahaguruka ari kurira.
Bamwe mu bantu bari hafi aho bari bazi ko Evode ari Minisitiri bagerageje kumwegera bamubwira ko ahohoteye uyu mukozi wari mu kazi ke ndetse bamwumvisha ko ibyo yakoze atari byo, birangira amwegereye we n’ushinzwe abasekirite ba ISCO muri iyi nyubako abatwara mu modoka ye gusa ibyo baganiriye ntabwo ntibyamenyekanye.
Benshi mubagize icyo bavuga kuri icyo gikorwa kigayitse ku muntu w’umuyobozi kandi ufite inshingano zikomeye zo kurinda itegekonshinga ndetse n’andi mategeko bagaye iyo myitwarire ku buryo bageze n’aho basaba ko yakwegura kandi akanakurikiranwa kuri icyo gikorwa kigayitse kandi gisebya umutegarugori yarashinzwe kurengera nk’unshinzwe amategeko.
Nyuma y’uko abantu benshi bakomeje kubivugaho kuri twitter umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubutabera yasabye imbabazi kampani ya ISCO avugako yababajwe n’ibyabaye ariko ntiyigeze avuga ko asabye imbabazi uwo yahohoteye ndetse n’icyo yasabiye imbabazi ntiyagikomojeho.
Mu butumwa Minisitiri Evode Uwizeyimana yanyujije kuri Twitter,yasabye imbabazi abakozi ba ISCO,ndetse n’abanyarwanda muri rusange
Aho yagize ati “Ndicuza mbikuye ku mutima ibyabaye.Ntabwo byakabaye byakozwe nkanjye nk’umuyobozi n’imboni ya rubanda.Namaze gusaba imbabazi abakozi ba ISCO,n’ubu mbikoze imbere ya rubanda.Nsabye imbabazi buri wese.”
Nyuma y’uko Ministre Evode asabye imbabazi bamwe mubakurikitana urukuta rwe rwa twitter bamusubije ko gusaba imbabazi bitamugira umwere ko akwiye gukurikiranwa kuri iki gikorwa kibi yakoze.
Samwel Baker Byansi ati” gusaba imbabazi ntibikugira umwere ukwiye gukurikiranwa nk’abandi, kuba minisitiri nibigushyira hejuru y’amategeko kandi niba wababajwe nibyo wakoze wagakwiye kwegura.”
Uwitwa Mwenimana Karangwa Sewase yagize ati “nyakubahwa niba wababajwe nibyo wakoze ndakugira inama yo kwegura,hari abafata kwegura nk’ubugwari ariko ni ikimenyetso cyo kwerekana ko uri umugabo utananiwe kandi ni service uba utanze mu bundi buryo inama nguhaye sinkukamiye mukitanoze.”
Uwitwa Mutesi Scovia yagize ati “nk’umunyamategeko w’umuyobozi guhohotera umuntu uri mu kazi ke washebeje abanyarwanda kandi bije bikurikira ibyubushize aho wise abanyamakuru imihirimbiri, hari indangagaciro ikenewe….”
Iki gikorwa cyakuruye izindi mpaka mu banyarwanda bagaruka ku buryo Ministre Evode asanzwe azwiho imvugo yo kwishongora.Ku mbuga nkoranyambaga abanyarwanda b’ingeri zinyuranye bagiye bagaruka kuri amwe mumagambo ndetse n’imyitwarire bita mibi yakomeje kuranga Ministre Evode aho bagarutse ku kuba yarise abanyamakuru imihirimbiri, mu nama y’umushyikirano yigeze kubwira Musenyeri ko atamenya ibibazo by’umuryango kuko atagira urugo , mu kiganiro kuri Televisiyo imwe mu zikorera hano mu Rwanda Ministre Evode yabwiye umwe mu badepite bari kumwe muriicyo kiganiro ko kuza kuganira n’umunyamategeko nkawe ari ukwiyahura.
Minisiteri w’ubutabera kandi akaba ari nawe abereye umunyamabanga aherutse kumvikana avuga ko umugabo uhohotera umugore akwiye kugura agakezo agakata akaboko akoresha ahohotera igitsina gore.Abanditse
HABUMUGISHA Vincent