Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge mu mujyi wa Kigali rwaburanishije ubujurire mu rubanza rw’ Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza uregwa icyaha cyo guhohotera uwatanze amakuru no gukwirakwiza ibihuha wajuriye uru rukiko ku cyemezo cyari cyafashwe n’ Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge.
Ni mu rubanza rwaburanishijwe kuri uyu wa gatatu tariki 17 Nyakanga 2024, aho Jean Paul NKUNDINEZA yajuririye ariko agasanga nanone ubushinjacyaha nabwo bwarajuriye aho bwagaragaje ko butishimiye imikirize y’urubanza rwa Nkundineza kubera inenge zarugaragayemo.
Umushinjacyaha yagaragaje ko Nkundineza atigeze yemera icyaha kuva mu bugenzacyaha kugeza mu rubanza mu mizi, nyamara Urukiko rw’Ibanze rumugabanyiriza ibihano, bityo rumusabira gufungwa imyaka itanu.
Ati “Inenge ya mbere ni uko urukiko rwemeje ko Nkundineza Jean Paul yahamijwe icyaha cyo guhohotera uwatanze amakuru ariko rumuhanisha igihano gito.”
Icyo gihe, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwahamije umunyamakuru Nkundineza Jean Paul ibyaha byo gutukana mu ruhame no guhohotera uwatanze amakuru, maze rumuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya 1 100 000 Frw.
Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwavuze ko icyaha cyo gukwirakwiza ibihuha kidahama Nkundineza kuko nta bimenyetso ubushinjacyaha bwatanze nyamara bwarabitanze.
Ku bivugwa ko yavuze kuri Mutesi Jolly ngo wari uri gushishikariza abatangabuhamya gushinja Prince Kid, yagaragaje ko hari bamwe mu batangabuhamya bagiye kwa Noteri mu karere ka Nyarugenge bajyanye impapuro z’ubuhamya bwabo bemeza ko nta hohoterwa bakorewe.
Nkundineza yerekana umugore wa Prince Kid ari we wamuhaye amakuru, bityo we kuba yaratangaje ibyo yabwiwe na nyir’ubwite ko nta kosa ririmo.
Ku cyaha cyo guhohotera uwatanze amakuru, yavuze ko link ziri mu kirego zakumvwa mu rukiko kuko nta makuru na make yigeze atangaza y’ibihuha atayabwiwe na nyir’ ubwite.
Ku cyaha cyo kwibasira uwatanze amakuru yavuze ko nta cyabayeho. Ati”Nta hantu nigeze mvuga nti wowe Mutesi Jolly kubera ko wakoze iki kuri Prince Kid uzaba iki n’iki, nta hantu na hamwe nigeze mbivuga.”
Yahamije ko Mutesi Jolly atigeze atakarizwa icyizere mu Banyarwanda kuko ibikorwa bye byose byakomeje.
Nkundineza yagaragarije urukiko ko hari ibyo yavuze birimo ngo Mutesi Jolly ni “Mafia”, ni “Akagome”, byose yabikosoye nyuma yo kugirwa inama na RMC.
Yavuze ko Mutesi Jolly yabajijwe n’inzego z’ubutabera niba hari ikibazo afitanye na Nkundineza avuga ko ntaho baziranye, ahubwo ko yaba yarakoreshejwe n’abantu bari bafite inyungu mu rubanza rwa Prince Kid.
Umwunganizi wa Nkundineza yagaragaje ko impamvu z’ubujurire bw’ubushinjacyaha zidakwiye guhabwa ishingiro kuko urukiko rw’Ibanze nta kosa rwakoze, rutanga ibihano biteganywa n’amategeko.
Ati “Ibimenyetso ubushinjacyaha bwatanze ni byo bwagaruye mu bujurire ntibwabasha kuvuguruza icyemezo cyafashwe. nta gishya kirimo.”
Uyu munyamategeko avuga ko Mutesi Jolly agaragara muri uru rubanza nk’umutangabuhamya, asaba kwemeza ko ibyo Nkundineza yatangaje bitafatwa nk’uwahohoteye umutangamakuru nyamara ari umutangabuhamya.
Nkundineza yakunze kumvikana asaba imbabazi ku biganiro bitandukanye yakoze birimo amakosa ariko agahita yongeraho ko yagiye abikosora na mbere y’uko afungwa.
Umushinjacyaha yavuze ko kuba amagambo yavuzwe na Nkundineza atagaragara kuko yakosoye bidakuraho ko yakoze icyaha kuko hari abantu bari bamaze kuyafata no kuyahererekanya.
Nyuma y’ urubanza urukiko rwanzuye ko ruzasoma uru rubanza tariki 31 Nyakanga ku saha ya saa kumi mu ruhame.
Rwandatribune.com