Umunyamakuru akaba n’umusesenguzi mu bya Politiki y’u Rwanda, Robert Mugabe avuga ko kuba Edouard Bamporiki afungiye iwe mu rugo, bikwiye no kubera isomo inzego z’ubutabera mu Rwanda zikubahiriza ibiteganywa n’amategeko byo kudafungira mu magereza abakekwaho ibyaha, akavuga ko ibikomo byifashishijwe mu gukurikirana abari barwaye COVID-19 na byo byakwifashishwa muri iki gikorwa.
Ibi Uyu musesenguzi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na YouTube channel yitwa Mama Urwagasabo TV ikorera kuri Murandasi. Mugabe avuga ku byo kuba Bamporiki afungiwe iwe mu rugo ari ikintu cyiza Leta yakoze, ndetse akanavuga ko biramutse bikunze , Bamwe mu bakekwaho ibyaha mu Rwanda bafite aho batuye hazwi bajya bafungirwa mu ngo mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu magereza.
Yagize ati “Ingingo ya 66 mu tegeko rigena imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha ivuga ku biteganwa mu gufata no gufunga ukekwaho icyaha akurikiranwa adafunze. Iyi ngingo ivuga ko ukekwaho icyaha ashobora ariko gukurikiranwa afunze iyo hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha amategeko ahanisha nibura igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri (2).”
Cyakora Mugabe akomeza avuga ko mu ngingo ya 67 y’iri tegeko ivuga ko Umugenzacyaha ashobora kugena ibigomba kubahirizwa mu gihe cy’iperereza ari na ho avuga ko iyi ngingo ari yo yakurikijwe mu kibazo cya Bamporiki.
Yagize ati “Ingingo ya 67 ivuga ku Gutegekwa ibigomba kubahirizwa mu gihe cy’iperereza. Iyi ngingo ivuga ko mu gihe cy’iperereza n’iyo haba hari impamvu zikomeye zo gukeka ko umuntu yakoze icyaha cyangwa ko yagerageje kugikora, Umugenzacyaha cyangwa Umushinjacyaha bashobora kutamufunga bakamutegeka ibyo agomba kubahiriza.”
Robert Mugabe avuga ko ari umwe mu bashyigikiye ko ubutabera bukora akazi kabwo ku cyaha Bamporiki akurikiranyweho, cyane ko amategeko y’u Rwanda yerekana ko Abanyarwanda bose bangana imbere yayo.
Mugabe avuga ko bibaye byiza, ibikomo byakoreshejwe mu gukurikirana abari banduye Covid-19, byanakoreshwa no mu butabera, aho bishobora kujya byambikwa ukekwaho ibyaha byoroheje, ubundi akaburana ari hanze mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu magereza.
Bamporiki Edouard wahoze ari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umuco, RIB yatangaje ko akurikiranweho ibyaha bya ruswa kuwa 5 Gicurasi 2022, aho yanahise yemeza ko afungiwe iwe mu rugo. Ibi byatangajwe na RIB nyuma y’ibaruwa yari kumuhagarika iturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe. (Valium)
RWANDATRIBUNE.COM