Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Ugushyingo 2021 nibwo Nsengimana Theoneste wayoboraga igitangazamakuru Umubavu TV online na bagenzi be baregwa , mu rubanza rumwe biganjemo abayoboke b’ishyaka DALFA Umulinzi rya Ingabire Victoire Umuhoza bitabye urukiko mu iburana ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.
Ni urubanza abaregwa bose bunganirwa na Me Gatera Gashabana .Ubushinjacyaha burega Theoneste Nsengimana gucisha ibiganiro bigamije guhirika ubutegetsi, gukwiza amakuru atari yo avuga ko leta yica abaturage abandi ikabafungira ubusa.
Me Gatera Gashaba wunganira Nsengimana n’abandi baregwa, yavuze ko ingingo z’itegeko rigenga itangazamakuru zitubahirijwe haba mu gufata no gufunga uyu munyamakuru.
Avuga ko urukiko rwonyine ari rwo rufite ububasha bwo gutegeka umunyamakuru kuvuga aho yavanye inkuru ye, ko kuba Nsengimana yarabajijwe n’abagenzacyaha ari uguhonyora ubwisanzure bw’itangazamakuru.
Yasabye ko umukiliya we asubizwa uburenganzira bwe, agafungurwa, akanasubizwa ibikoresho bye byafatiriwe.
Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko nta tegeko ryishwe kuko itegeko rivuga ko buri muntu wese ukekwaho icyaha ashobora guhamagazwa.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko abandi bareganwa na Nsengimana biganjemo abayoboke b’ishyaka DALFA Umulinzi ryashinzwe na Ingabire Victoire[Ritaremerwa mu Rwanda] bo bakurikiranwe ibyaha birimo ibyo kugambirira guhirika ubutegetsi buriho no kubwangisha rubanda, kurema imitwe y’abagizi ba nabi no guteza imvururu muri rubanda.
Ubushinjacyaha bwasobanuyeko abenshi muri aba barwanashyaka ba DALFA Umulinzi ibyaha baregwa bifitanye isano n’inama bakoze kuwa 13 Nzeri 2021 yabahuje na bamwe mu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda baba hanze y’igihugu. Ubushinjacyaha buvuga ko iyi nama yari igamije gushyiraho ingamba( Strategies) zo guhirika ubutegetsi bahereye ku myigaragambyo y’abaturage.
Ubushinjacyaha bwanavuze ko usibye iyi nama yo kuwa 13 Nzeri 2021, ibindi bikorwa byo kunoza umugambi bari bafite byari bukomereze mu munsi utegurwa n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda witwa “ Ingabire Day” wari bube nyuma y’umunsi aba bose batawe muri yombi hari kuwa 14 Ukwakira 2021 bigaca ku Umubavu TV online ya Nsengimana Theoneste.
Me Gashabana wunganira abaregwa yavuze ko nta mpamvu zifatika zigize ibyaha bashinjwa kuko atari bo bahamagaje ayo mahugurwa, kandi abona ko nta shingiro bifite guhuza ayo mahugurwa n’inyito z’ibyaha baregwa.
Urukiko ruzasoma umwanzuro ku gufungwa cyangwa gufungurwa by’agateganyo kuri aba bantu kuwa gatanu tariki 05 z’uku kwezi.