Umunyamakuru Kabendera Tidjara wari umaze imyaka igera kuri 18 akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, yasezeye ashimirwa ubwitange n’umurava yagize mu mirimo ye muri iyo myaka yose yamaze ari umukozi w’iki kigo.
Kabendera avuga ko yatangiye gukorera RBA, tariki 10 Gicurasi 2002, ari nabwo ijwi ryumvikanaga bwa mbere kuri Radio Rwanda. Ni ukuvuga ngo hashize imyaka 18 yose akorera iki kigo gifite ibitangazamakuru bitandukanye birimo Radio Rwanda, Magic FM na Televiziyo Rwanda ari nabyo akenshi uyu mugore yakunze gukorera.
Kabendera Tidjara, ni umugore ufite urugo n’abana bane [abahungu babiri n’abakobwa babiri], ni umunyamakuru kuva mu 2002, aho yahereye kuri Radio5 yakoreraga i Arusha ahava ajya kuri Radio Rwanda nabwo kwihugura nyuma aza kuba umukozi.
Tidjara akigera mu Rwanda yahawe gukora ikiganiro cy’Igiswahili cyitwaga ‘Hodi Hodi Mitaani’, iki ni nacyo umubyeyi we, Kabendera Shinani yakoraga akiri ku Isi. Iki kiganiro kiri mu byatumye Tidjara yiyumvamo imbaraga zikomeye kuko yari atangiye gusigasira umurage wa Shinani Kabendera ari nawe se umubyara.
Hari hashize iminsi Tidjara Kabendera atangiye kwikorera, gusa ntiharamenyakana neza niba Tidjara akomeza itangazamakuru cyangwa akomeza ubucuruzi bwe mu duka yafunguye yise TK Cosmetics.
Tijara nasubire mukazi twamukundaga peeee iba we noneho nirungu gusa
No waaaay, ubuse koko kuki atubihirije…nibwo twari dutangiye kumukunda cyane….