Umunyamakuru w’umunyekongo ukekwa mu iperereza ry’urupfu rw’impuguke 2 za LONI muri 2017 mu ntara ya Kasai iri rwagati mu gihugu cya Congo Kinshasa, yarekewee muri gereza aho azakomeza urubanza rwe kuwa gatanu utaha nk’uko byatangajwe n’umuhagarariye mu mategeko. Ubutabera bwa gisirikari bukaba bushaka kumenya uburyo yamenye aya makuru n’uburyo yageze kuri videwo igaragaza iyicwa ry’izi mpuguke.
Bwana Sosthene Kambidi umunyamakuru wa AFP n’ikinyamakuru gikorera kuri murandasi cya Actualite.cd i Kananga ku cyicaro cy’intara ya Kasai-central, yafatiwe aho yari acumbitse muri Hoteri i Kinshasa mu ijoro ryo kuwa mbere rishyira kuwa kabiri. Agifatwa yajyanywe muri oditora ya gisirikari, aho yabanje kubazwa nk’umutangabuhamya, hanyuma kuwa gatatu abazwa nk’ukekwaho icyaha.
Me Godefroy Kabongo Nzengu umuhagarariye mu mategeko kuva kuwa gatatu, yatangaje ko ku rupapuro rufata uyu munyamakuru hari handitswe ko akekwaho “Gukorana n’abagizi ba nabi, iterabwoba no kugira nabi.”
Avugana na AFP, Me Kabongo Nzenzu yagize ati: “Kugeza ubu nta cyari cyafatwa nk’umwanzuro ngenderwaho. Uko urubanza rukomeza kujya mbere niko hazaboneka ibihamya bizatuma agirwa umwere.”
Ukwiregura k’uyu munyamakuru bikaba byahagaritswe saa saba n’igice mu ijoro ryo kuwa gatatu rishyira kuwa kane, binagomba gukomewa kuri uyu wa gatanu nk’uko byatangajwe n’uyu munyamategeko.
Yongeyeho ko: “Uyu munyamakuru akaba akomeje kuba acumbikiwe muri gereza ya gisirikari i Kinshasa. Umucamanza nafata umwanzuro ko yakomeza kuba afunzwe ku mpamvu z’iperereza, Sosthene Kambidi azoherezwa muri gereza ya gisirikari mu murwa mukuru w’igihugu.
AFP, yashoboye gusura umukozi wayo aho afungiwe, yatangaje ko ishaka kumenya ibyo ashinjwa muri iri perereza. Ubuyobozi bwa AFP bukaba bwifuza ko uburenganzira bwose bw’uyu mugabo bwakwubahirizwa.
Impuguke za LONI, umunyasuwedekazi Zaida Catalan n’umunyamerika Michael Sharp, bakaba barishwe kuri 12 Werurwe 2017. Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwariho icyo gihe, bakaba barishwe n’inyeshyamba za Kamuina Nsapu zari mu ntambara yari izishyamiranyije n’ingabo z’igihugu. Iyi ntambara ikaba yarahitanye abagera kuri 3400 igakura mu byabo abagera ku binyacumi by’ibihumbi hagati ya Nzeli 2016 no hagati ya 2017 mu karere ka Kasai.
Abagera kuri 30 bararegwa kuba baragize uruhare muri ubu bwicanyi, gusa bimaze kugaragara ko urubanza ruri kugenda biguru ntege, umuryango w’abibumbye wahisemo kwohereza impuguke mu by’ubutabera kugira ngo zifashe ubutabera bwa Congo Kinshasa.
Denny Mugisha