Umunyamakuru witwa Mujyakera Jean Paul wari umaze iminsi afunzwe, n’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB, akekwaho ibyaha byo gukubita no gukomeretsa kubushake, kwangiza no kutishyura ibyo yasabye nk’ibicuruzwa.
Uyu mugabo wari yatawe muri yombi kuwa 21 Nzeri 2022 yafunguwe nyuma yo gukurikiranwaho ibi byaha yakoreye, mu Kabari gaherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Remera, Akagari ka Rukiri II, Umudugudu wa Rebero akaka ibyo kunywa bitandukanye nyuma ntiyishyure hanyuma azagukubita uwamwishyuzaga.
Uyu munyamakuru waje kugaragaza imba mutima ze, nyuma y’uko bitangajwe ko yatawe muri yombi, yaje kwandika ubutumwa kuri status ya Whatsaap asa nk’uwikoma itangazamakuru ngo ritareba ibyiza umuntu akora rikavuga ibibi.
Iri fungurwa kandi ryanemejwe n’umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha Dr Murangira B Thierry, ubwo yavuganaga n’umunyamakuru akemeza ko uyu munyamakuru bakunze kwita Guterman yafunguwe, akaba yasubiye mu mirimo ye.
Umuhoza Yves