John Fidele Matabaro ukunze kwiyita Marc Matabaro, umwanditsi w’ikinyamakuru TheRwandan gikunze gukora inkuru zivuga nabi u Rwanda, yashinze ishyaka yise Unity Council rirwanya Leta y’u Rwanda.
Abicishije mu itangazo Rwandatribune yaboneye kopi, John Fidele Matabaro yatangaje ko ashinze ishyaka rigamije kunga ubumwe bw’Abanyarwanda batavuga rumwe na Leta y’u Rwanda.
Nkuko amaze iminsi abisobanura ku mbuga nkoranyambaga z’abarwanya Leta y’u Rwanda aha twavuga nk’urubuga rwa WhatsApp group rwiswe Rwanda Truth Forum na Twitoze Demokarasi, John Fidele Matabaro avuga ko abitwa ko barwanya Leta y’u Rwanda badashyize hamwe ko ikihutirwa ari uko babanza gusenyera umugozi umwe mbere yuko binjira mu rundi rugamba.
Ejo ku wa 17 Nyakanga 2022, John Fidele Matabaro yatangaje ko ari icyumweru cyahariwe gusengera impunzi z’Abanyarwanda ngo zigire ubumwe kuko uretse impunzi z’Abanyarwanda zidashyira hamwe ahandi impunzi zo mu bindi Bihugu usanga zishyira hamwe.
UNITY COUNCIL/IJWI RY’UBUMWE bivugwako ari Umuryango utabogamiye kuri Leta (ONG/NGO), wavutse Tariki ya 01 Nyankanga 2022, ukaba ufite intego nyamukuru yo gushimangira umuwe butajegajega bw’Abanyarwanda b’Impunzi.
Abasesenguzi mu bya politiki bavuga ko nubwo John Fidele Matabaro ari we usa n’aho ariwe ukuriye iri shyaka ryaba rishyigikiwe na RNC ya Kayumba Nyamwasa ushaka kwikingamo nyuma yaho iby’impuzamashyaka RBB bisenyukiye.
Ally MWIZERWA
RWANDATRIBUNE.COM
Matabaro aravuga”icyumweru cyahariwe gusengera impunzi z’Abanyarwanda ngo zigire ubumwe”.Ndamwibutsa ko Imana itajya yivanga muli politike.Ahubwo ishaka ko abantu bose batuye isi bakundana.Iteka Politike ijyana n’inzangano,amatiku,kugambana,intambara,ubwicanyi,kwikubira,etc…Niyo mpamvu Yesu yasabye abakristu nyakuri kutivanga mu byisi.Ahubwo bagakundana.Niyo mpamvu yababwiye ko “isi izabanga,bagatotezwa,bagafungwa ndetse bakicwa”.Ikindi yabasabye bose,ni ukumwigana bakajya mu nzira bakabwiriza ijambo ry’imana kandi ku buntu,badasaba amafaranga.Bakereka abantu ko ibibazo byose by’isi bizakurwaho n’ubwami bw’Imana,bisobanura ubutegetsi bwayo izashyiraho ku munsi w’imperuka,bukaba aribwo buyobora isi ikaba paradizo,bubanje gukura mu isi abanga kumvira Imana bose.