Umunyamakuru witwa Ruhumuriza usanzwe atuye mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rumukukiranyeho gukubita umuturage mu gihe umwaka ushize na bwo yari yakoreye urugomo umuturage ucuruza inyama, akamushumuriza imbwa.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rwataye muri yombi uyu mugabo witwa Ruhumuriza Richard usanzwe akorera ikinyamakuru gikorera kuri internet, nyuma yuko akubise umuturage akamukomeretsa.
Ni icyaha yakoze ubwo yakubitaga inkoni mu mutwe umugabo w’imyaka 45, aramukomeretsa, akaba yatawe yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ubu akaba afungiye kuri station ya Ntarama.
Muri Gicurasi umwaka ushize wa 2021, uyu Munyamakuru witwa Ruhumuriza, na bwo yari yakurikiranyweho icyaha gishingiye ku rugomo yari yakoreye umuturage usanzwe acuruza inyama.
Icyo gihe yasanze uwo muturage aho akorera, amushumuriza imbwa ye kugira ngo irye izo nyama, undi aramubuza aho kugira ngo abireke ahubwo yadukira uwo mucuruzi aramukubita.
RWANDATRIBUNE.COM
Muribeshya cyane,ahubwo se mwabashyizemo mukareba ukuntu babarandurira iyo mitwe yose yigize karaha kajyahe,bitari ibyo wiruka kugasimba kenshi ukakamara ubwoba.