Muri Ukraine hiciwe undi munyamakuru w’Umufaransa nyuma y’aho imodoka yari arimo yateweho igisasu n’igisirikare cy’u Burusiya mu mujyi wa Sievierodonetsk uri mu Burasirazuba bwa Ukraine.
BFMTV yatangaje ko yababajwe n’urupfu rw’umunyamakuru wayo witwa Frédéric Leclerc-Imhoff wari ufite imyaka 32, wari umaze imyaka itandatu akorera icyo gitangazamakuru.
Byari ku nshuro ya kabiri Imhoff agiye mu butumwa bwo gutara inkuru mu bice by’intambara n’amakimbirane. Itangazo ryashyizwe hanze rivuga ko uwo munyamakuru wakoraga n’inshingano zo gufata amashusho, yiciwe ku muhanda wa Lysychansk.
Mugenzi we bari kumwe Maxime Brandstaetter, we yakomeretse byoroheje mu gihe umuntu wari ubayoboye muri uru rugendo, Oksana Leuta, ntacyo yabaye.
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko uwo munyamakuru yari muri Ukraine kugira ngo yerekane ukuri kw’intambara iri kuhabera.
Yavuze ko yihanganishije umuryango we, inshuti n’abo bakoranaga.
Perezida Volodymyr Zelenskiy yatangaje ko mu gihe kitageze ku kwezi, yari yahaye ikiganiro igitangazamakuru uwo munyamakuru yakoreraga. Yavuze ko bwari ubwa mbere aganiriye n’igitangazamakuru cyo mu Bufaransa.
Ati “Abaye umuntu ukora mu itangazamakuru wa 32 wishwe kuva ku wa 24 Werurwe.”
BFMTV yavuze ko urupfu rw’umunyamakuru warwo rusobanura akaga abanyamakuru bahura nako iyo bari gutara inkuru mu bice birimo amakimbirane n’intambara.
Adeline UWINEZA
RWANDATRIBUNE.COM