Umwe mu banyamategeko bunganira umuhanzi ukomeye ku Isi R.Kelly, yavuze ko abashinja uyu mukiliya we, bamwigirijeho nkana, bagakabiriza ibyo bamushinja.
Uyu muhanzi w’umunyamerika, R.Kelly yakatiwe igifungo cy’imyaka 30 kuri uyu wa Gatatu, nyuma yuko Urukiko rumuhamije ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakoreye bamwe mu bakobwa byo kubasambanya.
Umucamanza wasomye iki cyemezo witwa Steve K Francis, yavuze ko uyu muhanzi w’ikirangirire yitwaje igikundiro n’ubusitari afite, agasambanya abakobwa barimo n’abatujuje imyaka y’ubukure.
Uyu mucamanza wavuze ko kandi R.Kelly yanakoresheje ubukire bwe n’ubwamamare ashuka aba bakobwa ababeshya nabo ubwamamare, ibi byose yabikoraga agamije kubareshya ngo abakoreshe imibonano mpuzabitsina.
Uyu mucamanza yahise yanzura ko R.Kelly ahamwa n’ibyaha ashinjwa n’Ubushinjacyaha, amukatira igifungo cy’imyaka 30.
Steve Greenberg wunganira R Kelly, yavuze ko abakobwa barega uyu muhanzi, bakabirije ibyo bamushinja kugira ngo bimugireho ingaruka.
Ubushinjacyaha bwari buhanganye na R.Kelly muri uru rubanza, rwari rwasabye Urukiko guhanisha R.Kelly igihano kitari munsi y’igifungo cy’imyaka 25 mu rwego rwo guhagarika ibikorwa bye bibi muri ribanda.
Umunyamategeko witwa Gloria Allred wunganira abagore batatu bashinja R Kelly, yavuze ko ibyakozwe n’uyu muhanzi ari indengamere ndetse ko ababikorewe bafite igikomere gikomeye.
RWANDATRIBUNE.COM