Umwe mu banyapolitiki no mu nzego zo hejuru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko hakenewe kuganirwa no gusuzuma uburyo ingabo ziri mu butumwa muri iki Gihugu, ntacyo zamaze, kugira ngo haboneke impamvu ifatika yo kuzirukana.
Byatangajwe na Visi Perezida wa kabiri w’Inteko Ishinga Amategeko y’iki Gihugu cya RDC,Vital Muhini.
Yavuze ko hakenewe kuganira ku gutsindwa kw’ingabo z’amahanga zananiwe kugarura amahoro mu ntara ka Kivu y’Amajyaruguru.
Ni nyuma yuko abanyekongo benshi bakomeje gusaba ko ingabo za EAC ziva ku butaka bw’iki Gihugu kuko nta kigaragara zahakoze.
Vital Muhini Banywesize unavuka mu ntara ya Kivu ya Ruguru, avuga ko kwirukana MONUSCO n’ingabo za EAC atari ikintu kizahuturwaho.
Yagaragaje ko hakenewe kubanza kuganira, ariko hari igihe kizagera Kongo Kinshasa ikivana mu muryango wa Afrika y’Iburasirazuba.
Atangaje ibi nyuma yiko bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’iki Gihugu, na bo bavuze ko bimwe mu biganiro bigomba kwibandwaho mu Nteko, ari ugushaka uburyo batora itegeko ryo gukura Igihugu cyabo mu Muryango wa EAC.
Nyamara abasesenguzi bemeza ko uyu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba wari ufite umugambi mwiza wo gufasha Congo kwigobotora ibibazo byayizengereje nubwo ubutegetsi bw’iki Gihugu bwinangiye bukaba bugaragaza ko butareba kure.
RWANDATRIBUNE.COM