Adolphe Muzito, umwe mu banyapolitiki bakomeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wanigeze kuba Minisitiri w’Intebe, yavuze ko ntakindi iki Gihugu gikwiye gukorera u Rwanda uretse kurugabaho ibitero.
Si rimwe cyangwa kabidi abanyapolitiki bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bihandagaje bakavuga imvugo nk’izi, ariko bamwe mu bazi u Rwanda, bakatwamira hejuru, bavuga ko iki Gihugu cyabo kidashobora gutinyuka gutera u Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye na TV5 Monde, Adolphe Muzito yongeye kuvuga ko umutwe wa M23 ufashwa n’u Rwanda kandi ko nta muntu ukwiye kubishidikanyaho.
Ni ibirego u Rwanda rwakunze kwamaganira kure, ndetse n’uyu mutwe ubwawo, wakunze kuvuga ko nta bufasha na bucye uhabwa.
Uyu munyapolitiki uzwiho gukoresha imvugo ziremereye, yavuze ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, idakwiye kujya mu biganiro n’u Rwanda, ngo kuko u Rwanda rudashobora kumvishwa n’ibiganiro.
Yagize ati “Inzira y’intambara ni rwo rurimi rwonyine u Rwanda rwumva. Ntabwo tugomba kuganira n’u Rwanda, tubwira ko tugomba kurwana n’u Rwanda ku butaka bwarwo.”
Bamwe mu banyapolitiki bo muri Congo, bakunze kuvuga ko iki Gihugu gikwiye gutera u Rwanda, kikarufata kikarwomeka kuri Congo rukaba indi ntara yacyo.
Uyu munyapolitiki yavuze ko u Rwanda ari agahugu gato, kandi ko ngo gakomeje kuzengereza Congo, bityo ko Igihugu cyabo kidakwiye kubyihanganira.
Adolphe Muzito kandi yigeze gusaba ubutegetsi bwa Congo kurunda abasirikare ku mupaka uhuza iki Gihugu n’u Rwanda ndetse kikanumvira izi nama.
Bamwe mu basesengura iby’u Rwanda na RDCongo, bakunze kuvuga ko nubwo Congo ari Igihugu kinini ariko kidafite ubushobozi bwo gutera u Rwanda, kuko u Rwanda ari Igihugu cyamaze kubaka igisirikare cy’igitinyiro ku ruhando mpuzamahanga, ndetse kikaba gikora mu buryo bwa kinyamwuga.
RWANDATRIBUNE.COM
Ariko uwo Muzito niba ari Muzito bamuhaye uniform n’imbumda akaza gutanga urugero ku rugamba!??
Umuheto ushuka umwambi bitari bujyane….hhh.
Kabisa. Muzito ariwe uzajya imbere. Ibyo baba babivuga bazi neza ko abazakubitwa na RDF ari abandi atari bo. Uwo bashaka wese cga uzabemerera nagire vuba aze. Standby One iraturembeje! Izo mbwa!
Benshi bibeshya ko Imana ishyigikira intambara,bakitwaza ko yashyigikiye intambara z’abami ba Israel,urugero umwami David.Nkuko bible ibyerekana,impamvu Imana yabashyigikiye,nuko “barwaniraga inyungu z’Imana gusa”.Bisome muli Gutegeka/Deuteronomy 20:17,18.Imana yabategekaga kurwanya “abantu basengaga ibigirwamana”.Niyo mpamvu yabatizaga Abamarayika,bakabarwanirira.Bitandukanye n’intambara z’iki gihe.Imana ibuza abakristu nyakuli Kurwana.Ndetse ikabasaba gukunda n’abanzi babo nkuko Matayo 5:44 havuga.Urugero,nkuko Luka 21:20,21 havuga,Yesu yasabye Abigishwa be ko nibabona Yerusalemu itewe,aho kurwana bazahungira mu misozi.History yerekana ko mu mwaka wa 70 nyuma ya Yezu,igihe ingabo z’Abaroma zateraga umujyi wa Yerusalemu,ziyobowe na General Titus,abatali abakristu bararwanye,ariko Abakristu ntibarwanye,bahungiye ahitwaga i Pella.Ubu ni mu gihugu cya Jordan.Nkuko Zabuli 5:6 havuga,Imana yanga umuntu wese umena amaraso y’undi.