Umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta y’uRwanda Kazigaba Andre arashinja RNC na Kayumba ubugambanyi n’ubwicanyi.
Ibi yabitangarije kuri Radio Inyenyeri mu kiganiro giherutse guhita kuwa 16 Ugushyingo 2019, aho we na mugenzi we Noble Marara bamaganye Kayumba Nyamwasa na RNC,bayitunga agatoki ku ibura rya Ben Rutabana,waharaniraga ko haba impinduka muri iri huriro.
Kazigaba yagize ati:ese P5 iracyabaho araseka cyane,ati iriya yo yararangiye,abakurikiranira ibintu hafi basanga P5 yagombye guhindura izina,kuko yagirwaga n’amashyaka atanu nyuma PDP IMANZI ikaba yaravanyemo akarenge,ndetse na Ingabire Victoire yashinze DARFA UMURINZI,PS IMBERAKURI yemewe na Madame Mukabunane yabyamaganiye kure,Ishyaka AMAHORO PEACE,bavuga ko rigizwe na abantu batatu na Komite ituzuye,bityo P5akaba ari ikintucyasizweho na Kayumba Nyamwasa washakaga kwerekana ingufu za opozisiyo.
Noble Marara yakunze kwamagana Kayumba Nyamwasa ndetse aburira rubanda nyamwinshi rukimwiruka inyuma ko byaba ari nko gukurikira impyisi,yatanze urugero rwa Maj rtd Habib Mudasiru wihakanywe na RNC izuba riva kandi yarahakomerekeye n’urubyiruko rwinshi rukahatikirira,we na Kazigaba baragira inama abacuruzi bagitanga imisanzu muri RNC ko byaruta kuyafashisha abakene.
Kazigaba Anadre na Marara Noble ni bamwe mu bashinze Ishyaka RRM(Rwanda Revolution Mouvment)rya Callixte Nsabimana Sankara,nyuma aza kuribirukanamo Noble Marara yahoze ari muri RNC ashwana na Kayumba nyuma yinjira muri RRM ubu kaba ari Umuyobozi wa Radiyo Inyenyeri.
Kazigaba Andre yavukiye mu Cyahoze ari Perefegitura ya Gitarama,yinjiye mu ngabo za RPF mu wa 1992 asezererrwa muri 1998 afite ipeti rya Serija,mu wa 2003 yinjiye mu rugaga rw’Abaheshya b’inkiko mu Rwanda 2014 nibwo yirukanwe mo kubera ubwambuzi bushukana ahungira mu gihugu cya Mozambike.
uyu munyepolitiki Kazigaba ni nawe wafashije umunyamakuru Ntamuhanga cassien gutoroka,gereza kugera ubwo yanamucumbikiye mu gihe cy’amezi atandatu iwe i Maputo,Ntamuhanga yaje gushwana na Kazigaba,kubera ko uyu munyamakuru yaratangiye kujya amusambanyiriza abana be b’abakobwa.
Kazigaba Andre akaba ari umunyapolitiki w’umuhezanguni dore ko abamuzi nta minota icumi ishyira atavuze ijambo ubuhutu,akaba ari umuhezanguni,Umuhungu we Liyetona Kazigaba Didier akaba ari inyeshyamba mu mutwe wa RUD URUNANA.
Mwizerwa Ally