Umunyapolitiki Minina Jean Marie Vianney uba mu Budage, anenga Hon Dr Frank Habineza uherutse gusaba Leta y’u Rwanda kuganira n’imitwe iyirwanya irimo n’iy’iterabwoba, akagaragaza ibikwiye gukorwa.
Mu cyumweru gishize Depite Frank Habineza uyobora ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera ibidukikije (DPGR/Democratic Green Party of Rwanda) yarihandagaje avuga ko u Rwanda rukwiye kuganira n’imitwe irimo FDLR, RNC n’indi irurwanya.
Ni ibitekerezo byahise byamaganirwa kure na bamwe, bavuga ko uyu munyapolitiki usigaye afite intebe mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yavuze ibi hari byinshi yirengagije.
Bavugaga ko u Rwanda rudashobora kuganira n’umutwe w’iterabwoba noneho wanasize unaruhekuye kuko benshi mu bayoboye FDLR basize bakoze Jenoside Yakorewe Abatutsi yahitanye abarenga miliyoni imwe.
Kuri Minani Jean Marie Vianney, na we yagaragaje aho ahagaze, agenera Rwandatribune.com inyandiko ikubiyemo igiterezo cye.
Dore uko igitekerezo cye giteye
“Abo asabira imishyikirano ubanza atazi neza abo aribo. Nta na cm2 imwe abo ati RNC ati Fdlr ari iki bafite ku butaka bw’uRwanda none ngo imishyokirano?
Nkeka ko Frank abumva ku ma radiyo na za Youtube ati kabaye. Oya sibyo ntacyo bafite nta nicyo batwara uRwanda na gito for the moment.
Ariko kuko twese turi abana b’uRwanda dukwiye gutaha mu gihugu. Dore inama njye ntanga:
1) Abakora politiki nibatahe bacyure politiki zabo mu mu gihugu basabe kwandika
2) abari abasirikare cg abari mu mashyamba ya Congo biyemeze nabo kurambika intwaro nta yandi mananiza nabo batahe mu gihugu bahabwe amahugurwa yabigenewe za Mutobo, icyo nizera cyo ni uko Leta y’uRwanda nibona iyo geste nziza ikozwe HE Pres Kagame azatanga imbabazi bakinjijwa mu ngabo za RDF bagahabwa namapeti meza nyuma y’amahugurwa nyine.
3) Impunzi zisanzwe zo rwose ziri mu mashyamba no muri Africa hirya no hino zikwiye kuva uyu munsi wa none gutangira kwitahira zikava mu majwe no mu bazishuka ibitazashoka.”
RWANDATRIBUNE.COM
Good avuze neza cyane