RANP abaryankuna barangajwe imbere na Cassier Ntamuhanga watorotse ubutabera bw’u Rwanda bavuga ko Hussein Radjab umwe mu banyapolitiki bakomeye b’abarundi yishwe nyamara yongeye kuboneka aganira mu itangazamakuru.
Mu kiganiro kirambuye cyiswe ‘icyegeranyo ku iyicwa rya Hussein Radjab’ cyabaye muri Gicurasi 2020 kuri televiziyo yabo ikorera kuri Youtube yitwa Abaryankuna umunyamakuru Uwera Sandra na Ntamuhanga Cssien wihimba Cyubahiro Amini bakusanyije amakuru y’ibimenyetso mpimbano bavuga ko Hussen Radjab yishwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda zimuziza ubutasi n’ubugambanyi.
Mu biganiro byabo binyuranye nk’abarwanya Leta y’u Rwanda,bakunze kumvikana bahimba ibinyoma bisiga u Rwanda ibyaha bagamije guharabika no gushaka icyateranya u Rwanda n’abaturanyi.
Umunyapolitiki Hussein Radjab yatorotse gereza ya Mpimba kuwa 14 Werurwe 2015 yerekeza mu gihugu cya Tanzaniya aho yakomereje imirimo inyuranye,abamuzi bavuga ko yabaye intasi yigenga ikoreshwa n’ibihugu binyuranye cyane cyane ibyo mu karere k’ibiyaga bigari.
Muri iki kiganiro,Cssien Ntamuhanga na Uwera Sandra bahamyaga ko inzego z’umutekano z’u Rwanda zakekaga ko Hussein Radjab yabaye intasi y’impu zombi (double agent)agakorera ibihugu bya Uganda na Tanzaniya mu kubiha amakuru y’ibanga arebana n’u Rwanda.
Bavuze ko ngo inzego z’umutekano z’u Rwanda zamusanganye telefoni ngendanwa irimo amakuru agambanira ubuyobozi bukuru bw’igihugu cy’u Rwanda maze zihita zimwirenza.
Mugusoza abaryankuna bagize bati:” Aya ni amakuro yo kwizerwa yatahuwe n’ubusumyi bw’abaryankuna.”
N’ubwo abaryankuna bakomeje gukwirakwiza ayo makuru,uwo babitse yumvikanye icyumweru kimwe nyuma y’aho mu gitangazamkuru anenga ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu cy’u Burundi ndetse n’uburyo yateguwe.
Mu kiganiro cyatambutse kuri ‘Burundi bwacu online’ Hussein Radjab yongeye kumvikana anenga ibyavuye mu matora aheruka mu gihugu cy’ u Burundi avuga ko atemera ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu yegukanywe na Evariste Ndayishimiye maze ashinja CNDD- FDD kwiba amajwi anongeraho ko ku bijyanye n’inyungu z’igihugu abarundi benshi biteguye guharanira ukuri.
Yagize ati “Sinemera ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu kuko habayeho ubujura.turamenyesha abarundi n’amahanga ko kubijyanye n’inyungu z’igihugu abarundi biteguye kubiharanira ari benshi.”
Si ubwa mbere RANP Abaryankuna batangaza amakuru y’ibinyoma bagamije gusebya ubutegetsi bw’u Rwanda kuko aribyo byakunze kubarangamu biganiro byabo.
Mu mpera z’umwaka ushize na bwo batangaje amakuru yo kweza no guhanaguraho Kayumba Nyamwasa amaraso ya Rutabana . nyuma yo guhabwa ruswa na Nyamwasa.
Aha, Abaryankuna bahimbye ikinyoma bavuga ko Ben Rutabana ari mu maboko y’ubutegetsi bw’u Rwanda ku kagambane ka Gen. Makenga ariko nyuma gato yo gusohora iyo nkuru bahabwa inkwenene n’abayoboke ba RNC babwira Cassien Ntamuhanga ubahagarariye ko asigaye yarahindutse igikoresho cya Kayumba mu guhimba ibinyoma.
Nyuma y’aha,bivuguruje batangaza inkuru ivuga ko Ben Rutabana yaguye mu gaco k’ingabo z’u Rwanda ku kagambane ka Jean Paul Turayishimiye afatanyije na Col Richard wari usigaye ayobora abarwanyi ba P5 nyuma y’ifatwa rya maj Mudathiru.
Aha nanone bongeye guhabwa inkwenene n’abakurikirana amakuru yabo bababwira ko binyuzemo kuko ubwambere Bari batangaje ko Ben yagambaniwe na Gen makenga mu Kandi kanya bakongera kumvikana bavuga ko yagambaniwe na Jean Paul afatanyije na Col Richard.
Ibi byose bikaba bishimangira guhuzagurika n’ikinyoma cy’abaryankuna barangajwe imbere na Cassien Ntamuhanga bagamije gusebya u Rwanda.
HATEGEKIMANA Claude