Umuryango utegamiye kuri Leta uharanira uburenganzira bw’abaturage no kurwanya ubukene ukorera I Goma ,ACOPA-ONGd watangije iperereza ku bwicanyi bwakorewe abaturage bo muri Rutshuru na Masisi bikozwe n’inyeshyamba za Nyatura CMP/FDP ikuriwe na Habyarimana Mbitse Uzwi ku izina rya Mulumba Jules .
Mu itangazo ryandikiwe ,abategetsi bo muri DRC uyu muryango ACOPA-ONGd watangaje ko ushaka gushyira ahagaragara, amahano yose yakozwe n’uyu mutwe w’inyeshyamba kandi witwaje intwaro,wari uyobowe na Jules Mulumba, Umunyarwanda wihinduye Umunyekongo ndetse akaba akunze gukoreshwa nk’intasi na FARDC akagaragara nk’ushinzwe itumanaho.
Muri iri tangazo ryanditswe n’uyu muryango uharanira guteza imbere umuturage, bagaragaje umubare w’’abahasize ubuzima kubera izi nyeshyamba zari ziyobowe na Mbitse ndetse bakaba barapfuye kubera amabwiriza ye.
Si aha gusa kuko yakunze gushinjwa n’inzego zitandukanye z’abaturage ubuhotozi ndetse ngo n’uwamenyaga aya mabi ye wese yagomba ga guhita ahasiga ubuzima. Uyu muryango rero ukaba wiyemeje gushyira hanze ibyakozwe n’uyu mutwe w’inyeshyamba.
Umuhoza Yves