Umunyarwanda Frank Ntilikina agaragara ku rutonde ntakuka rw’abakinnyi 12 batangajwe n’umutoza w’ikipe y’igihugu y’ubufaransa Vincent Collet ko bazakinira icyo gihugu mu gikombe cy’Isi cya Basketball kiratangira kuri uyu wa Gatandatu mu Bushinwa.
Ntilikina ni Umunyarwanda w’imyaka 21 ufite ubwenegihugu bw’Ubufaransa, akaba akina nk’umukinnyi uyobora umukino (Meneur de Jeu).
Uyu musore yigaragaje cyane mu mwaka wa 2017 ubwo hatoranywaga abakinnyi bagomba kwerekeza mu makipe atandukanye muri NBA atoranywa bwa mbere n’ikipe ya New York Nicks akinira kugera magingo aya.
Ntilikina yatangiye guhamagarwa n’ikipe y’Ubufaransa mu mwaka wa 2014 mu mikino y’abatarengeje imyaka 16 ya FIBA Euro ndetse yongera kwitabazwa n’iyi kipe muri 2016 bakina FIBA Euro y’abatarengeje 18 avuye mu ikipe ya SIG Strasbourg yo muri shampiyona y’igihugu cy’ubufaransa.
Uyu musore yavukiye mu gace ka Ixelles-Fremish mu bubiligi taliki ya 28 Nyakanga 1998, akurira mu Bufaransa nyuma yo kwimukira muri icyo gihugu ubwo uyu musore afite imyaka 2 gusa.
Magingo aya Ntilikina afite uburebure bwa metero na sentimetero 98 akaba apima ibiro 91.
Ni umukinnyi mwiza mu bakina bayobora umukino dore afite ubuhanga bwihariye mu kugenzura no kumenya imikino, imikinire ya bagenzi be, guhanahana imipira ndetse no gustinda yinjira.
Kuri ubu ikipe y’ubufaransa iri ku mwanya wa 3 ku rutonde rwa FIBA World, mu itsinda G iherereyemo iri hamwe German, Jordan, ndetse na Dominican Republic, iri tsinda rikazakinira mu mugi wa Shenzhen.
Christian Hakorimana