Polisi ya Malawi yataye muri yombi Umunyarwanda Manuel Saidi n’Umurundi Amosi Sean bashinjwa kuba ku isonga ry’abacura no gukwirakwiza amafaranga y’amahimbano mu mujyi wa Lilongwe.
Polisi ya Malawi ,ishinja Munuel Saidi na Amosi Sean batawe muri yombi, kuba igicumbi cy’abakora no gwirakwiza amafaranga y’amahimbano y’amakwaca n’Amadorali y’Ayamerika mu mujyi wa Lilongwe.
Sub-Inspector Amina Tepani Daudi umuyobozi wa polisi mu gace ka Mangochi mu mujyi wa Lilongwe, avuga ko batawe muri yombi nyuma yo gufata undi witwa Pingoni William afite asaga 300.000 by’amakwaca ya Malawi mu isoko rya Mangochi .
Pingoni William, ngo niwe waje guha amakuru polisi , avuga ko ayahabwa n’Abanyamahanga bakomoka mu Rwanda n’u Burundi batuye muri Malawi mu mujyi wa Lilongwe.
Manuel Saidi na Amosi Sean ,bafatiwe aho bakoreraga ayo mafaranga basigaranye angana na 156.000 by’amakwaca mu gihe andi atavuzwe umubare bari bamaze kuyaranguza abo bakorana.
Igipolisi cyo mu mujyi wa Lilongwe, kivuga ko hari hashize igihe muri uyu mujyi hagaragara amafaranga y’amahimbano ku bwinshi ,byatumye gitangira iperereza kugirango bamenye inkomoko yayo.
Nyuma yo guta muri yombi Umunyarwanda Munuel Saidi n’Umurundi Amosi Sean bafatwa nk’igicumbi cyo gucura ayo mafaranga mu mujyi wa Lilongwe, polisi ya Lilongwe ivuga ko bagikomeje ipereza ku bandi bacyekwaho gukorana nabo kugirango bashikirizwe ubutabera.