Umucamanza w’i Boston muri Amerika ejo kuwa mbere yakatiye umugabo w’Umunyarwanda igifungo cy’imyaka umunani kubera kubeshya ku ruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.
Mu kwezi kwa kane, Jean Léonard Teganya w’imyaka 47 y’amavuko yahamwe n’ibyaha bibiri by’uburiganya mu kwinjira muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ndetse na bitatu byo gukora indahiro itarimo ukuri, nkuko bitangazwa n’ibiro by’ubucamanza by’Amerika.
Ibiro ntaramakuru AFP bisubiramo amagambo y’umucamanza Andrew Lelling avuga ko Teganya “yahamwe ndetse agakatirwa kubera uburiganya bubi cyane kurusha ubundi yakoze mu kwinjira mu gihugu: kubeshya ku kuba akurikiranyweho ibyaha byo mu ntambara kugira ngo ahabwe ubuhungiro muri Amerika”.
Umucamanza Lelling yongeyeho ko hagendewe ku bimenyetso byashyikirijwe urukiko, Teganya “yakoze ibyaha ndengakamere mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda nuko nyuma ashaka kubeshya abashinzwe abinjira muri Amerika ku bikorwa bye byo mu gihe cyashize”.
Biteganyijwe ko Teganya yoherezwa mu Rwanda namara kurangiza icyo gifungo cy’amezi 97.
Urukiko rwabwiwe iki?
Nkuko bikubiye mu mwanzuro w’urubanza, mu gihe cya Jenoside Teganya yari umunyeshuri mu ishami ry’ubuvuzi bw’abantu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare akaba n’umurwanashyaka w’ishyaka rya MRND ryari ku butegetsi.
Urukiko rwabwiwe ko mu gihe cya Jenoside yagumye ku bitaro bya Kaminuza i Butare (bizwi nka CHUB), aho yayoboye abasirikare n’Interahamwe ku bitaro abereka aho abarwayi b’Abatutsi n’abandi bihishe bari.
Urukiko ruvuga ko ubwo babaga bahishuwe, abo Batutsi bajyanwaga kwicirwa inyuma y’icyumba cyo kubyariramo cy’ibyo bitaro.
Urukiko kandi rwabwiwe ko Teganya yayoboraga amatsinda y’abasirikare n’Interahamwe akayajyana ku bagore b’Abatutsi ngo bafatwe ku ngufu.
Urukiko ruvuga ko ibimenyetso rwabonye bigaragaza ko Teganya yagize uruhare mu kwica Abatutsi batatu kuri ibyo bitaro ndetse no mu kwica abanyeshuri bane b’Abatutsi yasanze mu nzu yo kuraramo.
Rwemeje kandi ko Teganya yagize uruhare mu gufata ku ngufu abagore babiri b’Abatutsi bari bihishe ku bitaro.
Yageze muri Amerika gute?
Urukiko ruvuga ko ubwo Jenoside yo mu Rwanda yari irangiye mu kwezi kwa karindwi mu mwaka wa 1994, Teganya yahunze akava i Butare akajya muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo (yitwaga Zaïre icyo gihe).
Nyuma akaza kujya muri Kenya, mu Buhinde no muri Canada.
Mu mwaka wa 1999, yanditse asaba ubuhungiro muri Canada, ariko inshuro ebyiri abategetsi batahura ko adakwiye guhabwa ubuhungiro kubera gucyekwaho ubufatanyacyaha mu mabi yakorewe ku bitaro bya Kaminuza by’i Butare mu gihe cya Jenoside.
Nyuma yo kumara imyaka 15 ashaka ubuhungiro muri Canada, Teganya yacitse abategetsi ba Canada bashakaga kumwohereza mu Rwanda, ahungira muri Amerika.
Itangazo ry’urukiko rivuga ko ku itariki ya gatatu y’ukwa munani mu mwaka wa 2014, Teganya yasanzwe agenda n’amaguru amaze kwambuka umupaka wa Canada akinjira muri Amerika mu gace ka Houlton muri leta ya Maine.
Yahise atabwa muri yombi, nuko aza no gusaba ubuhungiro muri Amerika.
Ubwo yabusaba rero, urukiko rwanzuye ko Teganya yatanze amakuru atari ukuri, akananirwa guhishura ko yahoze ari mu ishyaka MRND ndetse n’ibikorwa bye mu gihe cya Jenoside.