Polisi y’umujyi wa Maputo muri Mozambique yataye muri yombi umucuruzi w’Umunyarwanda witwa Roger mu gihe abarwanya Leta y’u Rwanda bavugaga ko yazanywe mu Rwanda.
Muri iki gitondo cyo kuwa kabiri taliki ya 20 Nyakanga 2022 ku mbuga nkoranyambaga z’abarwanya Leta y’uRwanda hacicikanye amakuru y’ishimutwa ry’umucuruzi ukomeye witwa Roger bakunda kwita Kibonge,akaba avuka mu cyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu.
Itangazo mpuruza ryavugaga ko uyu mucuruzi yashimuswe n’abagizi ba nabi bataramenyekana ubwo yari agiye gufungura iduka rye riherereye i Malhapsene muri Matola. Yageze ku iduka, imodoka yabarushimusi imutegereje maze bahita bamukacira, umukozi we agerageje kumurwanaho barasa amasasu mu kirere.
Abo mu muryango wa Roger bavugaga ko batazi aho aherereye, umuturage twahaye izina rya Mapasa uri Maputo ku bw’umutekano we yabwiye Rwandatribune ko uyu Roger ari mu maboko y’igipolisi cya Mozambique Aho arigukorwaho iperereza kubyaha yaba akekwaho.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune muri Maputo ivuga ko uyu Roger Ari umwe mu matsinda y’abacuruzi b’Abanyarwanda basanzwe bakusanya imisanzu y’amafaranga ahabwa imitwe yitwaje intwaro irwanya Leta y,’u Rwanda harimo FDLR na FLN.
Kuri Telefone ngendanywa twahamagaye Leonel Muchina, Umuvugizi wa polisi mu mujyi wa Maputo, ngo tumenye ukuri ku itabwa muri yombi ry’uwo mucuruzi ntibyadukundira kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.
Mwizerwa Ally