Umunyarwandakazi Aisa Kirabo Kacyira yahawe inshingano zikomeye muri Somalia zo kuyobora Urwego rwa Loni rutera inkunga ibikorwa by’amahoro muri icyo gihugu.
Antonia Guterres, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’abibumbye yahaye Aisa Kirabo Kacyira inshingano zo kuyobora ibiro by’uyu muryango inshingano zo kuyobora Ibiro by’uyu muryango (United Nations Support Office in Somalia: UNSOS) bifasha Afurika Yunze Ubumwe mu butumwa bw’amahoro muri Somalia.
Aisa Kacyira asimbuye Umunya-Australia, Lisa Filipetto, washimiwe umurava yagaragaje mu gihe yamaze ayoboye uru rwego nk’uko byatangajwe n’Ubunyamabanga bw’uyu muryango ejo tariki ya 23 Gashyantare 2023.
Kuva mu 2020, Kacyira yari ahagarariye u Rwanda muri Ghana afite icyicaro muri icyo gihugu akabifatanya no kuruhagararira mu bihugu birimo Benin, Togo, Sierra Leone, Côte d’Ivoire na Liberia.
Mbere yaho, Kacyira yabaye Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba mu 2011 numuyobozi w’Umujyi wa Kigali kuva mu 2006 kugeza mu 2011.
Hagati y’umwaka wa 2003 na 2006, yabaye Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.
Uretse imirimo mu nzego za dipolomasi na politiki, yakoze mu ishami rya Loni ryita ku miturire (UN-Habitat) kuva mu 2011 kugeza mu 2018, muri porogaramu n’imishinga bya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda ndetse n’imiryango itegamiye kuri leta irimo Oxfam na Care International.
Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye muri Somalia (UNSOS) byahoze byitwa UNSOA (United Nations Support Office for AMISOM) byashyizweho n’umwanzuro w’Akanama gashinzwe amahoro mu 2009 hagamijwe gutanga ibikoresho bikenewe mu butumwa bw’Amahoro bwa Afurika Yunze Ubumwe muri Somalia (AMISOM) yahindutse ATMIS (African Union Transition Mission in Somalia) uhereye ku wa 31 Werurwe 2022.
Aisa Kirabo Kacyira yinjiranye muri izi nshingano nshya afite ubunararibonye bw’imyaka igera kuri 30 akesha imirimo itandukanye yakoze yaba ifite aho ihuriye na dipolomasi, politiki ndetse n’iyo yakoze mu miryango y’iterambere cyangwa iy’ubutabazi, imbere mu gihugu, mu karere no ku rwego mpuzamahanga.
Kacyira afite impamyabumenyi ya ‘Masters’ mu by’ubuvuzi bw’amatungo yakuye muri James Cook University muri Australia n’iy’icyiciro cya kabiri yakuye muri Kaminuza yigisha ubuvuzi bw’amatungo i Makerere muri Uganda.
Uwineza Adeline