Abo mu muryango w’umunyemari Nkubiri Alfred bamereye Umuseke ko, nyuma yo kuvanwa kuri Gereza ya Mageragere igitaraganya, arembye cyane mu Bitaro bya CHUK.
Mu nkuru yatambukijwe na bagenzi bacu bo mu kinyamakuru Taarifa, ivuga ko mu masaha ya nijoro ku wa Mbere, ubuyobozi bwa Gereza ya Mageragere bwajyanye umunyemari Alfred Nkubiri kuvurizwa ku Bitaro bya Kaminuza (CHUK) arembye cyane byo gupfa.
Raporo ya muganga kiriya kinyamakuru cyabonye, ivuga ko Nkubiri arembye cyane afite ibibazo bikomeye by’ubuzima.
Arwaye indwara zikomeye zirimo diabetes (igisukari), hypertension (umuvuduko w’amaraso).
Mu iburanisha ryabaye tariki 30 Ukwakira 2020, Abamwunganira basabye ko arekurwa
Muri uru rubanza rwabaye hifasishijwe ikoranabuhanga rya Skype, Me Rutagengwa Jean Damascene wari uri ku rukiko, yabwiye urukiko ko ubwo umukiriya we yaburanaga ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko aramutse arekuwe yasibanganya ibimenyetso.
Me Rutagengwa Jean Damascene ati “Nta perereza rigikorwa kuri Nkubiri, turifuza ko arekurwa kubera uburwayi Nkubiri Alfred yagize kuva yafatwa ahora mu bitaro kubera uburwayi agira bukomeye bujyanye n’ikigero arimo”
Nkubiri Alfred kuva yafungwa yarwariye mu bitaro bitandukanye byo muri Kigali biirmo ibyitiriwe Umwami Fayisari, ibitaro bikuru bya Kaminuza ya Kigali CHUK, ibyo ku Muhima n’ibyo kwa Kanimba.
Me Rutagengwa uvuga ko umukiriya we afite imyaka 69 y’amavuko, afite ingwate yatanga akarekuwa.
Yagzie ati “Nkubiri Alfred akurikiranyweho miliyari 2 kandi we afite gutanga ingwate y’imitungo ifite agaciro ka Miliyari 9Frw ikindi kandi afite abantu b’inyangamugayo 5 bashobora kumwishingira. Turasaba ko yakurikiranwa ari hanze kugira ngo abone n’uko yivuza n’ubundi aba mu bitaro kuva yatabwa muri yombi.”
Nkubiri Alfred na we wahawe ijambo, yasabye kurekurwa by’agateganyo kubera buriya burwayi bwagarutsweho n’umunyamategeko we.
Uyu mugabo avuga ko Ubushinjacyaha bwamaze kubona ibimenyetso bityo ko nta mpungenge z’uko hari ibyo azasibanganya.
Nkubiri uvuga ko azaburana mu kwezi k’Ugushyingom yagize ati “Nta mpamvu yo gukomeza gufungwa n’ubu burwayi mfite.”
Ubushinjacyaha buvuga ko ibiriho bisabwa n’uruhande rw’uregwa bidafite ishingiro, busaba ko akomeza gufungwa agategereza urubanza rwo mu mizi.
Nkubiri Alfred umaze amezi ane afunzwe, akurikiranyweho Icyaha cy’ubuhemum, Icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano n’Icyaha cyo Guhisha ibyakoreshejwe icyaha.
Byose Nkubiri Alfred aburana abihakana.
Umucamanza yapfundikiye urubanza, avuga ko icyemezo cy’urukiko kizasomwa tariki 05 Ugushyingo 2020.
Dukuze Dorcas