Umukobwa wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye mu Karere ka Ruhango yakoreye ikizamini cya Leta mu bitaro nyuma yo kubyara inda yatewe imburagihe.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Nyakanga 2021 ni bwo mu Rwanda hatangiye ibizamini bya Leta bisoza amashuri y’icyiciro rusange n’ayisumbuye. Uwo mukobwa w’imyaka 20 y’amavuko asanzwe yiga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Gisari mu Murenge wa Kinazi.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurera Valens, yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko bamushyiriye ikizamini mu bitaro kugira ngo adacikanwa akavutswa uburenganzira bwe kandi yarize.
Yavuze ko hashize iminsi itatu abyaye ariko uruhinja rwe rwavukanye ibibazo rukaba rugikurikiranwa n’abaganga.
Ati “Ni umwana w’imyaka 20 waterewe inda mu rugo iwabo, arangije mu wa gatatu w’amashuri yisumbuye. Twaramufashije akomeza kwiga none yabyaye kandi afite imbaraga ku buryo abasha gukora ikizamini. Umwana we ni we utaramera neza.”
Habarurera yavuze ko muri rusange ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye byatangiye neza mu Karere ka Ruhango kuri site 18 zihari.
Yavuze ko hagaragaye abana batatu barwaye Covid-19, buri wese bamuha icyumba cye cyo gukoreramo ikizamini na muganga umukurikirana.
Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko mu banyeshuri batangiye ibizamini bya leta bisoza amashuri y’icyiciro rusange n’ayisumbuye harimo 106, barwaye icyorezo cya Covid-19, ndetse bashyiriweho uburyo bwo gufashwa.
Muri rusange abanyeshuri batangiye ibyo bizamini bya leta basaga ibihumbi 195. Barimo ibihumbi 122 bo mu cyiciro rusange mu gihe abarangiza umwaka wa gatandatu ari ibihumbi bisaga 50 na ho muri TVET bakaba ibihumbi 22.