Padiri Rebero Jean Damascène wari Umujyanama wa Musenyeri Philippe Rukamba, Musenyeri wa Diyosezi ya Butare, yasezeye ku mirimo ye nk’Umusaseridoti yiyemeza kubaho nk’umulayiki usanzwe.
Padiri Rebero yari Umupadiri wa 1042 ku rutonde rw’abapadiri bose b’Abanyarwanda, yasezeranye gukorera Imana nk’Umusaseridoti iteka mu 2011. Ubu afite imyaka 37.
Kuri uyu wa Mbere nibwo yandikiye Musenyeri Rukamba asezera ku mirimo y’Ubusaseridoti aho agiye kuba umukirisitu usanzwe. Nyuma yo kwandika iyo baruwa, yahise ava ku rubuga rwa WhatsApp rwamuhuzaga n’abandi bapadiri bagenzi be.
Musenyeri Rukamba yemereye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mupadiri yasezeye, gusa yirinda gutangaza impamvu zatumye asezera kuko ngo nubwo yaba azizi zaguma hagati yabo bombi.
Ati “Yanyandikiye ejo ambwira ko ahagaritse ibijyanye no kuba padiri. Impamvu sinakubeshya, nanazimenye sinazivuga kuko byaba biri hagati ye nanjye. Kwiyegurira Imana ni ibintu biba bijyanye n’umutima w’umuntu, ashobora kumva abihiwe kubera impamvu zitandukanye.”
“Yari umupadiri twakoranaga, yabaga muri évêché, nta kintu muziho nakubwira ngo nicyo cyamujyanye, gusa umutima w’umuntu ni mugari, buri muntu agira uko atekereza. Twabanaga mu buryo bwinshi, dusengera hamwe, dusangira, dukorana imirimo isanzwe y’ubunyamabanga hanyuma rero ambwira ko kuri we abona atakomeza.”
Muri iki gihe kuba abapadiri basezera muri Kiliziya Gatolika ntibikiri ibintu bidasanzwe kuko bikunze kubaho nubwo abasezera atari benshi ugereranyije n’ababa binjiyemo.
Umwaka ushize nabwo muri Diyosezi ya Butare, Umupadiri witwa César yarasezeye.
Musenyeri Rukamba avuga ko mu gihe cye [yahawe Ubupadiri mu 1974], abasezeraga atari benshi nk’iki gihe, aho asanga “ibihe byahindutse kuko abantu banyuze mu ngorane nyinshi ku buryo hari aho bigera kubyakira bikamugora”.
Agereranya kuva mu gipadiri no kuba abashakanye batandukanye ati “ni nk’uko umukobwa yifuza kubana n’umuhungu, bagashakana, hanyuma buhoro buhoro, bikagenda bimurushya”.
Hategekimana Jean Claude