Rev. Barr. Ogbuchukwu Makuo Lotanna wari umupadiri wo muri Diyoseze imwe yo muri Nigeria, yiyambuye igishura ahagarika umurimo w’Ubwihayimana, ajya gushyigikira ibyo gushaka abagore benshi.
Uyu wari umupadiri muri Diyoseze ya Nnewi y’Abangilikani muri Nigeria, yavuze ko yiyemeje kujya muri uyu muhamagaro mushya kuko yabonye ari byiza gushaka abagore benshi.
Ubwe yivugira ko gushaka abagore benshi atari bibi ndetse ko Imana itabyanga ahubwo ko icyo Imana yanga ari ukuba umuntu yabaho adashatse cyangwa agatandukana n’uwo bashakanye.
Rev. Barr. Ogbuchukwu Makuo Lotanna avuga ko Imana ari yo yamuyoboye muri uyu muhamagaro mushya ndetse akaba yatangaje ko agiye gushinga urusengero rushyigikiye ibyo gushaka abagore benshi.
Ni urusengero avuga ko azita ‘Gideonites temple’ kandi rukazajya rusezeranya abifuza gushaka abagore benshi rukanashyigikira iyi gahunda.
Yahamagariye abagabo kujya bashakana n’abagore benshi aho kwijandika mu musambanyi, avuga ko mu gihe umugabo yashakana n’abagore benshi byagabanya icyaha cy’ubusambanyi.
RWANDATRIBUNE.COM
ni Padiri se cg ubwo ni Pasitori niba ari uwo mu Bangilikani. So confused dear Journalist.
Siwe wenyine.Amadini menshi ashyigikira gushaka abagore benshi,yitwaje ko n’Abayahudi kera bashakaga abagore benshi.Urugero ni Abraham,Dawudi,Salomon,etc…Yesu aje ku isi,yasobanuye ko impamvu bashakaga abagore benshi,nuko “bali barananiye Imana” kuli icyo kibazo nkuko Matayo 19 umurongo wa 8 havuga.Imana yababujije “gushaka abagore benshi” nkuko Gutegeka 17 umurongo wa 17 havuga.Nkuko Yesu yabyerekanye,gushaka umugore urenze umwe ni icyaha.
None se Itorero Anglican rigira abapadiri?