Umupaka wa Gatumba uhuza u Burundi na Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo kuva ku munsi w’ejo urafunguye kuburyo abantu ari urujya n’uruza.
Uyu mupaka ukaba wari warafunzwe mu kwezi kwa gatatu umwaka wa 2020 biturutse ku cyorezo cya covid-19.
Dr. Thadée Ndikumana wungirije umuyobozi ushinzwe itsinda rishinzwe kurwanya Covid 19 yaraherutse gutangaza ko uwo mupaka wa Gatumba uzafungurwa mu ku itariki ya 1 z’ukwezi kwa gatandatu ariko ntibategereje ko icyo gihe kigera.
Abaminisitiri barimo ushinzwe ingabo, uw’ubuzima, ushinzwe kurwanya ibiza, n’abandi bagiye gusura uwo mupaka kugirango harebwe uburyo wafungurwa maze ubuhahirane bakongera gusubukurwa kuri uwo mupaka.
Bakaba baratangaje ko bari baje kureba uko ibikorwa byo kubaka inzu bazajya bapimiramo Covid 19 igeze yubakwa, bakaba barasanze igeze ku rugero rushimishije.
Dr. Ndikumana yagize ati ” abazakoresha umupaka wa Gatumba bose bazajya bafatwa ibipimo byihuse kuburyo bazajya bahabwa ibisubizo mu minota iri hagati ya 15 na 20 maze bakikomereza urugendo rwabo badatakaje igihe”.
Avuga ko iyo nzu yubatswe ifite ubushobozi bwo kwakirira rimwe abantu 60, aho bazaba babisikana n’abandi mugihe batekereje ibisubizo by’ibizamini bapimwe.
Ati ” Kuba uyu mupaka wa Gatumba ufunguye bizafasha abatuye mu Gatumba cyane abacuruzi n’abandi bawukoresha”.
Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abacuruzi bambukiranya imipaka, yasabye abacuruzi bagenzi be bakoresha uwo mupaka kwitwararika maze bakubahiriza ibyo Leta ibasaba cyane cyane ibyo kwirinda Covid 19.
Dr.Thadée Ndikumana avuga ko mbere yuko uwo mupaka ufungwa mu kwezi kwa gatatu mu mwaka wa 2020 ku munsi yacaga abantu bari hagati y’ibihumbi bitanu n’icumi.
Kayiranga Egide