Umupaka uhuza umujyi wa Gisenyi n’uwa Goma muri Kongo wafunguwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane nyuma y’uko wari wafunzwe kuva mu gitondo nk’uko umunyamakuru uri ku mupaka abyemeza.
Abaturage bakora imirimo inyuranye hagati ya Goma na Rubavu kuva mu gitondo cya none bari bangiwe kwambuka nk’uko babivuga, bagaragarije ibitangazamakuru bitandukanye impungenge z’imibereho yabo ku gufungwa kw’iyi mipaka.
Hari ubwoba bw’ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola cyimaze kuvugwa ku bantu batatu mu mujyi wa Goma uhana imbibi n’uwa Rubavu mu burengerazuba bw’u Rwanda.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu yabwiye abanyamakuru ko icyemezo cyari cyafashwe cyari cyabanje kuganirizwa abaturage.
Ibyishimo ku bari babuze uko bambuka
Ku mupaka, abaturage bari bahari bagaragaje ibyishimo by’uko uyu mupaka wongeye gufungurwa.
Gloriose Uwayezu ucuruza inyama avuga ko baguye mu gihombo kubera gufungwa k’uyu mupaka kuva u gitondo.
Agira ati: “ubu inyama twari turi kuzigurisha igihumbi (1000F) na magana inani, kandi i Goma [ikilo] tukigurisha bitatu, turahombye… Twari dufite agahinda ariko dushimye Imana ko mufunguye umupaka”.
Gufunga imipaka byabayeho kuva mu gitondo byari byateje impagarara. Bamwe mu bategetsi mu Rwanda bemezaga ko imipaka idafunze.
Uwayo Bahati Eric avana mu Rwanda ibinyobwa byitwa Galigazoki akajya kubicuruza i Goma avuga ko yishimiye cyane ko umupaka wongeye gufungurwa, kandi yiteguye gukurikiza ibyo abashinzwe ubuzima basaba byose mu kwirinda Ebola ariko agakomeza ubucuruzi bwe.
Jean Bosco Ntawizerandi akora akazi ko kwambutsa imizigo hagati ya Goma na Gisenyi, avuga ko yishimiye cyane kuba uyu mupaka wongeye gufungurwa.
Ati “twari twagiye mu rugo twatuje, iyi saha baraduhamagaye batubwira ko bafunguye”.
Ntawizerundi asaba ko nta mupaka wakorengera gufungwa, ahubwo hakongerwa abapima abantu ku mupaka “buri muntu yambuke azi ko ari muzima, nagaruka nabwo bamupime barene niba ari muzima”.
Minisitiri yemeza ko imipaka itigeze ifungwa
Mu kiganiro n’abanyamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa kane, minisitiri w’ubuzima w’u Rwanda Dr Diane Gashumba we yatangaje ko umupaka wa Gisenyi na Goma utigeze ufungwa, akavuga ko ibyavuzwe byo kuwufunga ari ibihuha bigendana n’uko hari icyorezo.
Avuga kandi ko bakomeje kugira inama abaturage kwirinda kujya i Goma ahavugwa indwara ya Ebola. Yemeza ko bongereye imbaraga mu gusuzuma abambuka umupaka.
Uyu munsi hashize umwaka Ebola itangajwe nk’icyorezo mu ntara ya Kivu ya ruguru muri Kongo, ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima rivuga ko imaze guhitana abantu 1803.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yabwiye abanyamakuru ko nta muntu urwaye iyi ndwara uragaragara muri aka karere kgereye Goma, ahamaze kugaragara abarwayi bayo batatu