Umurambo w’umuraperi Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly wajyanywe mu bitaro bya Kacyiru gusuzumwa kugira ngo icyo yazize kimenyekane.
Urupfu rwa Jay Polly rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane. Ntabwo icyo yazize kiramenyekana gusa byitezwe ko ibizamini byo kwa muganga aribyo biza kwemeza ikibazo yagize kikamuviramo kwitaba Imana.
Ahagana saa yine nibwo imodoka ya Polisi y’u Rwanda yakuye umurambo we ku bitaro bya Muhima. Inzego zitandukanye zirimo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB] n’Urwego Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa [RCS] zari zihari ubwo umurambo we wajyaga gufatwa.
Ababonye Jay Polly ku wa Gatatu mbere y’uko aremba bavuze ko yari afite imbaraga ariko akaza kumererwa nabi.
Amakuru avuga ko uyu muhanzi ashobora kuba yazize uruvange rw’ibintu yanyoye bikozwe na alcool yifashishwa mu kwiyogoshesha. Ngo byakozwe n’umugororwa umwe binyobwaho n’abantu batatu barimo Jay Polly.
Usibye alcohol urwo ruvange rwari rurimo amazi ashyushye n’isukari byavanzwe n’abo bari bafunganywe. Jay Polly niwe wenyine warembye mu babinyonye.