Umurambo wa Mobutu uragezwa I Kinshasa mu gihe cya vuba ahambwe mu cyubahiro gikwiriye Uwahoze ari Umukuru w’igihugu
Ibi byemeranyijwe hagati y’Umuryango wa Mobutu Sese Seko Kuku Gbendu wa Zabanga uri mu buhungiro muri Maroc wari uhagarariwe na Madame Bobi Ladawa na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Congo Madame Minisitiri Nzenza Tumba.
Mu nyandiko iheruka gushyirwa hanze n’igitangazamakuru cyo muri icyo gihugu cyitwa Maroc24 News,kivuga ko nubwo byagizwe ibanga,mu byo umuryango wa Mobutu na Madame Nzenza Tumba bunvikanye,ariko iki kinyamakuru kivuga ko umwe mu muryango wa Nyakwigendera Mobutu utarashatse ko amazina ye atangazwa,yemeje ko Umurambo wa Nyakwigendera ugiye gutahurwa muri Congo ugashyingurwa mu cyubahiro.
Ndetse bivugwako Umuryango wa Nyakwigendera Mobutu Sese Seko wahawe ikaze ryo gusubira mu gihugu cya Congo,bagasubizwa n’imitungo yabo myinshi yari ikiri mu biganza bya Leta.
Mobutu Sese seko Kuku Ngbendu Wa Za Banga yabaye Perezida wa Zaire kuva mu mwaka 1967 kugeza muri 1997 ubwo yahirikwaga ku butegetsi na Laurent Desire Kabila.
Muri uwo mwaka kandi nibwo Mobutu yitabye Imana aguye mu bitaro by’i Rabat muri Maroc azize Kanseri y’Ubugabo( Prostate Cancer)
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ivuga ko nta kintu na kimwe mubyo Madamu Bobi Ladawa na Minisitiri Nzenza Tumba baganiriyeho cyagiye ahagaragara.
Hategekimana Claude