Kuri uyu wa 15 Mutarama 2021, Umurambo w’umunyemari Mirimo Gaspard, wataburuwe mu irimbi rya Rusororo ku busabe bw’urukiko rwashakaga ibimenyetso byemeza niba abana 2 bivugwako yabyaye hanze ari be koko bityo bahabwe uburenganzira ku izungura .
Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko mu rwego rwo kubona ibimenyetso bikenewe mu rubanza rw’abana babiri barimo uw’imyaka umunani n’undi w’imyaka 30 bavuga ko ari aba Mirimo Gaspard wapfuye mu 2016, hatabururwa umurambo we hagafatwa ibipimo bya ADN.
Aba bana bari bamaze igihe baburana basaba urukiko kwemeza ko ari aba Mirimo, mu gihe abo mu muryango we barimo n’umugore we w’isezerano babiteye utwatsi bavuga ko batabazi.
Umunyemari Mirimo Gaspard yitabye Imana muri Gicurasi 2016 aguye muri Kenya aho yari arwariye cyane ko yari amaze iminsi atuye i Nairobi. Umurambo we washinguwe mu Rwanda mu irimbi rya Rusororo mu Karere ka Gasabo.
Amakuru dukesha Igihe avuga ko ku wa Gatanu tariki 15 Mutarama 2021, aribwo abahanga bo muri Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory) n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge bagiye ahari irimbi rya Rusororo gufata ibimenyetso (Sample)bizifashishwa mu kugaragaza niba koko abo bana ari aba Mirimo.
Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwavuze ko bisanzwe bibaho nyuma yo kubona ko hari ibyo rudashoboye ku kirego runaka, aho hitabazwa abahanga kugira ngo haboneke ibimenyetso.
Kuri iki kirego cya Mirimo ngo nta bundi buryo bwashobokaga uretse gufata ibimenyetso kandi bigafatwa kuri nyir’ubwite. Bivuze ko ibimenyetso byafashwe bizakorerwa ibizamini bya ADN, bityo hakaragazwa niba koko abo bana ari aba Mirimo cyangwa atari abe.